Bamwe mu bagore bo mu Mirenge inyuranye y’akarere ka Rusizi bavuga ko kuba ubutane, gucana inyuma n’ amakimbirane byo mu ngo byiyongera ahanini biterwa n’ ibura ry’ibiganiro hagati y’abashakanye.
Ibi ngo ni byo byateye itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Conference yaryo ya Kinyaga guhuriza hamwe abagore bahagarariye abandi hakurikijwe amazone, bahugurwa ku mibanire inoze y’ingo kuko ngo mu ngo zisenyuka na zimwe mu za gikirisitu zirimo.
Aganira na Bwiza.com nyuma yo guha impuguro z’imyubakire myiza y’ingo aba bagore, Mukamuhirwa Alphonsine usanganywe ubunararibonye mu guhugura abubatse ingo akaba n’umwarimu muri imwe muri kamuniza zo mu Rwanda, asanga nyuma yo kugenzura neza hari bimwe mu bitera amakimbirane mu ngo nyinshi byirinzwe zagira amahoro.
Ati’’ Turi abakozi b’Imana kandi urugo rutarimo amahoro, rudatekanye no gukorera Imana ntibishoboka, kuko iyo umwe afite ibimubangamiye kuri mugenzi we n’amasengesho yabo ntacyo aba amaze ahubwo barushaho kwikururira imivumo aho kwishakira imigisha.
Avuga ko ubukene ubwabwo budashobora gusenya urugo nk’uko bamwe babyibwira. Iyo basanganywe ibiganiro byiza hagati yabo n’abo babyaye, ngo iyo hagije igitotsi kivuka mu mibanire yabo basasa inzobe bakagishakira umuti.
Musenyeri Kayinamura Samuel, umwepisikopi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, asanga ikindi kiri mu bisenya ingo, cyane cyane izubakwa muri ibi bihe ari n’uburyo bamwe mu bazishinga bamenyanamo, aho bamwe bahurira ku mbuga nkoranyambaga, ku mafoto, guhurira mu modoka, mu nzira bagenda n’ahandi bataziranye neza ugasanga ngo bagiye kubana.
Ati "Iterambere ryatuzaniye byinshi byiza ariko hari n’ibigomba kwitonderwa cyane cyane ibifata ku mibanire irambye y’umuryango. Urugo si ugupfa kurushinga hari byinshi bisabwa, ni yo mpamvu iyo abarushinze bahubutse batabyitayeho usanga batangiye kubihirana bataranamarana igihe".
Umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem, avuga ko amakimbirane mu ngo muri aka karere agaragara n’ubwo atageza ku mfu ariko hari abakomeretsanya, imirire mibi mu bana, isuku nke, abana baterwa inda z’imburagihe wareba ugasanga bituruka ku kubura uburere mu miryango n’ibindi,aba bagore bagasabwa kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi babo ibi byose bikirindwa.
Ibi biganiro nk’uko bivugwa na Mukarugwiza Florida uhagarariye bagenzi be ku rwego rwa Conference ya Kinyaga, ngo biteganirijwe abagore barenga 2000 bazahugura abasigaye, byitezweho umusaruro ukomye w’impinduka mu mibanire y’imiryango,dore ko ngo hari n’ababyihaniramo bakurikije uko baberaga ibisitaza abo bubakanye,bakiyemeza guhinduka.
[caption id="attachment_144788" align="alignnone" width="811"] Nka ba mutima w’urugo basabwe gushaka icyatuma imibanire mu miryango irushaho kuba myiza[/caption]
Tanga igitekerezo