Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yakoze impanuka y’imodoka, gusa ararusimbuka.
Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo biravuga ko uyu mukambwe yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Nkandla yerekeza eShowe mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Amakuru avuga ko imodoka yarimo yagonzwe n’indi modoka, gusa abamwegereye bavuga ko ntacyo yigeze aba.
Jacob Zuma yakoze impanuka nyuma y’amasaha make Komisiyo y’amatora muri Afurika y’Epfo imukumiriye kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo