Mu madini n’amatorero y’abaporoso harimo n’abarokore, imyumvire n’imyemerere igenda ibuza bamwe kuboneza urubyaro bita ko ari icyaha. Nyamara umukirisitu ndetse na pasitoro ku giti cye baboneza urubyaro mu ibanga, bigatuma abandi batabafatiraho urugero.
Nubwo nta muvugabutumwa urwanya iyi gahunda mu ruhame, bamwe mu bagana ibyumba by’amasengesho usanga “batokesha”, ngo baramagana imyuka mibi yaritse muri umwe muri bo watinyutse kuboneza urubyaro. Bati, “Uriho urica abana, nutabivamo uzabona ishyano, urapfuye urarimbutse, ...”
Murekatete Epiphanie wo mu murenge wa Rukara, akagari ka Rukara aboneza urubyaro kandi ari umurokore. Nyuma yo kubyara kane agombye kubagwa (cesarienne), yafashe umwanzuro wo kuruhagarika burundu atinya n’ingaruka byamugiraho zirimo no kuba yatakaza ubuzima.
Uyu murokore wo muri ADEPER atunga agatoki bagenzi be babaswe n’imyumvire ikiri inyuma. Ati, “Byose bisaba gushyira mu gaciro, bamwe bitwaza ngo Imana isaba kororoka nk’umusenyi wo ku nyanja; ariko bakibagirwa ko Imana ivuga ko uzabura ubwenge izamuruka. Nawe wahawe ubwenge, nta mpamvu zo kuzuza igihugu abana utazashobora”.
Naho Dusabe Claudine (izina ryahinduwe) wo mu kagari ka Cyarubare, we yaboneje urubyaro amaze kugira abana babiri, yiteza agashinge k’amezi atatu. Avuga ko kuboneza urubyaro ari ibanga rya buri mugore ngo kuko mu barokore bifatwa nk’icyaha. Ati, “Nakoresheje agashinge k’amezi atatu, ariko ntawe nabibwira ataje angana ngo angishe inama. Buri muntu arimenya, n’abapasitoro bacu bararuboneza ariko ntibabivuga mu rusengero”.
Bamwe mu bakirisitu bamaze kwitandukanya n’imyumvire ya bamwe bakemera kuboneza urubyaro, bavuga ko bazi n’abashumba babo baruboneza.
Uyu ati “Nzi abapasitoro babiri, mu ngo zabo ntiwahabona indahekana. Buri mwana bamukurikiza afite imyaka itanu. Nk’ubu uwo bafite wonka akurikira ufite imyaka umunani. Ku wundi mupasiteri bucura bwabo amaze kugira imyaka 6, kandi nyina turangana(imyaka 40), yakabaye akibyara. Baboneza urubyaro ariko we ntibarihingutsa ngo babishishikarize abakirisitu”.
Undi wo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, akagari ka Cyarubare, avuga ko azi neza ko mukapasitoro yafashe agapira kamara imyaka itanu. Akongera ati, “kwa pasitoro w’ururembo rwa Nyabugogo bafite abana bane, umukuru afite imyaka 15, undi yiga mu wa Gatatu pirimeri, undi mu wa mbere, umutoya afite imyaka itatu.
Imyumvire mike ishingiye ku byanditswe byera
Benshi mu barwanya gahunda yo kuboneza urubyaro bitwaza ibyanditswe byera bigira biti, “ Mubyare mwororoke nk’umusenyi wo ku nyanja”, nyamara bakiyibagiza ko ijambo ry’Imana rigira riti, “Nubura ubwenge nzakuruka”.
Muri Timote wa mbere igice cya 5 umurongo wa 8 ho hagira hati: “Ariko utabasha gutunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe aba ahakanye ibyizerwa, kandi aba abaye umuhakanyi, atizera”.
Naho muri Malaki 2, imirongo ya 14, 15 na 17; igaruka ku cyo Imana yashakaga ishyiraho kororoka. “.....Yashakaga urubyaro rwubaha Imana”.
Umuvugabutumwa w’icyamamare Helen White, we agereranya kubyara abo udashoboye nko kurema umutwe w’amabandi. Ati, “Kubyara abo udashoboye kurera, ni ukurema umutwe w’ingabo za shitani”.
Umwarimu muri kaminuza akaba n’umuvugabutumwa, Reverand Dr Uwimana Jean Pierre asanga imirongo ya bibiliya igomba kugira ibisobanura bijyanye n’igihe. Ati, “ Ni byiza kumenya aho ijambo ryanditsemo ryabugiwe, uwaribwirwaga n’uko ibihe byari bimeze (context). Nyuma hagakorwa ikigereranyo n’iby’igihe tugezemo”.
Naho umubugabutumwa w’i Kabarore mu karere ka Gatsibo, Ndakebuka William na we uboneza urubyaro, bucura bwe afite imyaka umunani, kandi umugore we afite imyaka 43 imwemerera kubyara. Avuga ko “Umuryango utariho, igihugu n’itorero bitabaho”. Asanga bidakwiye guhisha ko umuntu aboneza urubyaro, ngo kuko buri wese yakabyaye abo ashoboye kurera.
Hakenewe umwete w’amadini ya gikirisitu
Uruhare rw’amadini muri gahunda yo kuboneza urubyaro rukomeje kuba ingorabahizi, aho mu mavuriro ya kiliziya Gatolika batigisha ababyeyi gukoresha uburyo bwa kizungu bwizewe mu kuboneza urubyaro. Minisante ivuga ko nubwo aya mavuriro angana na 1/5 cy’ari mu gihugu cyose, kandi abakirisitu Gatolika bakaba aba mbere mu kuboneza urubyaro, muri aya mavuriro kuboneza urubyaro biri kuri 0% mu gihe mu gihugu hose ari 40%.
Ubushakashatsi umuryango Haguruka wakoze ku bakobwa batwara inda bakiri bato mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangajwe mu Ugushyingo 2018, bwagaragaje ko abakobwa 70% bakoze imibonano mpuzabitsina batazi ko bashobora gusama kubera amakuru badafite ku buzima bw’imyororokere. Barimo 67% batibigeze babiganirizwaho ngo bakure bazi ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nyamara muri bo 89% bose ni abakirisitu( gatolika 31%, abapantekoti 29%, abaporoso 25%, abadive n’andi matorero 4%). Abasigaye 11% bari abayisilamukazi n’abatagira idini babarizwamo.
Bwerekanye kandi ko 60% by’abakobwa batwara inda bacibwa mu madini yabo. Mu karere ka Kayonza, abakobwa babyaye bemera ko bahabwa ubufasha n’amadini yabo ni 53% gusa.
Byongeye, imibare itangwa na Minisante, ivuga ko hari imyumvire ica intege abari barayobotse gahunda yo kuboneza urubyaro kuyivamo, aho abagera kuri 37% by’abarokore bamaze guhagarika imiti yo kuboneza urubyaro. Iyi minisiteri ivuga ifite gahunda yo kuzahura n’abanyamadini mu ntangiriro z’umwaka utaha 2019 bakaganira kuri iki kibazo bagafatira hamwe ingamba.
Tanga igitekerezo