Umuryango mpuzamahanga Ushinzwe impunzi (UNHCR), ushaka kwitambika gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Mu nama yabereye i Geneve mu Busuwisi yo kugenzura u Bwongereza, akanama ka ONU gashinzwe impunzi , kavuze ko kababajwe n’amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko Ubwongereza bwemeje ko u Rwanda ari igihugu abimukira bashobora kubamwo batekanye, ariko Urukiko rukaza kwanzura ko bigomba gusuzuma niba bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko.
Gusa ku rundi ruhande Guverinoma z’ibihugu byombi( u Rwanda n’Ubwongereza) zikomeje gushyira ku murongo ibikenewe byose ngo abo bimukira bazaze mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Kimwe mu byatumye aba bimukira badahita bazanwa mu Rwanda byavugwagaga ko ngo rudatekanye, nyamara gihamya y’uko umutekano uhari ikagaragazwa ariko urukiko rugasaba ko bisuzumwa.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kubakira neza kandi bakazabaho nk’uko n’Abanyarwanda babayeho muri rusange kandi n’abazabishaka bakazahabwa ubwenegihugu.
Tanga igitekerezo