Mushiki wa Benjamin Rutabana, Madamu Tabitha Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n�abategarugori mu ntara ya Canada, umubitsi mukarere ka Windsor hamwe na bagenzi be batatu bari abayobozi, birukanwe burundu mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Kwirukanwa burundu kw’aba bayobozi bigaragara mu itangazo ryo ku wa 8 Ukuboza 2019, rikomeje kugaragara mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga bitandukanye, iri shyaka ryasohoye rivuga ko ribasezereye burundu nyuma y’iminsi mike yari ishize ribahagaritse ku buyobozi bariho by’agateganyo.
Muri iri tangazo bagira bati: "Biro Politiki y�Ihuriro Nyarwanda yateranye kuri uyu wa 8 Ukuboza 2019 , urwego rusumba izindi zose mu gufata ibyemezo birebana na discipline, imaze gusuzuma ibyo mukora bitarifitiye inyungu na gato, cyane cyane ko mwahisemo gukorera ku ruhande kandi hakaba nta kimenyetso na gito kigaragaza ko mwaba mufite ubushake bwo kwikosora, yafashe icyemezo cyo kubasezerera nk�abayoboke b�Ihuriro guhera uyu munsi tariki ya 8/12/2019. Ibi bivuze ko ryitandukanyije ku mugaragaro n�ibyo mwakora byose mu izina ryaryo".
Muri iri tangazo kandi, aba bayobozi birukanwe bashinjwa ngo kuba ku wa 27 Ugushyingo 2019 barahawe ibaruwa ibahagarika ku buyobozi by’agateganyo kubera gukora ibihabanye n’iri shyaka, basubiza biro politiki ku wa 30 Ugushyingo ariko ngo ibyo basabwaga ntibabiha agaciro.
Abirukanwe ni Simeon Ndwaniye,Umuhuzabikorwa w�akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w�Intara ya Canada, umubitsi w�intara ya Canada (wahagaritswe kuri uwo murimo by�agateganyo kubera gufatira umutungo w�Ihuriro) n�uw�akarere ka Ottawa- Gatineau, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada,umuhuzabikorwa w�akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza babwiwe ko ’igihe cyose bazaba biyemeje gusubira ku murongo rigenderaho, imiryango ifunguye".
Ibura rya Ben Rutabana, umwuka mubi muri RNC
Hashize amezi atatu buri munsi mu binyamakuru bitandukanye hadasiba gutangazwa inkuru ya RNC nyuma y’aho Benjamin Rutabana, musaza w’uyu Tabitha Gwiza, aburiwe irengero.
Umuryango wa Rutabana uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeri 2019, yerekeza i Kampala muri Uganda. Ku itariki ya 5 z�uko kwezi ngo ni bwo yageze ku kibuga cy�indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n�umugore we kugeza ku itariki ya munani z’uko kwezi.
Iri bura rye ryakomeje gushinjwa abayobozi bakuru barimo n’umuhuzabikorwa wa kabiri w’iri shyaka, Kayumba Nyamwasa ndetse n’abo mu muryango we barimo uyu mushiki we Tabitha bashyiraho n’urubuga rwo kumushakisha ubu bakaba baravuze ko bagiye no kugana inkiko.
Ni byinshi byavuzwe nyuma y’aho Rutabana aburiwe irengero ubwo yari amaze kugera muri Uganda, bikaba bifatwa nk’ibyaba imbarutso y’isenyuka cyangwa se gucikamo ibice kw’iri shyaka; igice kimwe kikajya ku bari ku ruhande rw’umuryango we abandi bakaguma ku ruhande rw’abashinjwa kugira uruhare mu ibura rye
Rutabana yari umuyobozi muri RNC ushinzwe Ibikorwa byo kuwongerera ubushobozi, by’umwihariko akaba yari anashinzwe gukusanya inkunga ngo ishyirwe mu kigega ’Umurage wa Rwigara’ gitera inkunga iri shyaka.
Iki kigenga gikorera mu Bubiligi ngo cyinjizaga hafi 70% by�ingengo y�imari ya RNC kikaba cyarahagarikaga izo nkunga zoze zajyaga muri iri shyaka ngo ku buryo byariviramo gusenyuka cyangwa imishinga yaryo imwe n’imwe igahagarara.
Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana akaba na murumuna wa Adeline Rwigara, umupfakazi wa Rwigara Assinapaul, ni we muyobozi w’Iki kigega, kuba na we yirukanwe burundu muri iri shyaka, iki kikaba kigaragaza ko ririmo gukomeza kugana ahabi mu gihe na musaza we atari yaboneka.
Tanga igitekerezo