Abantu benshi ntibakunda kurara bambaye ubusa, ndetse n�ubigerageje ntabwo akunze gufatwa neza.Nyamra ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe mu Bizana amahoro, ibyishimo n�umutekano mu bashakanye, kurara mwambaye ubusa no gushyira ibiribwa kure y�uburiri ngo ni ibya mbere.
Ku bantu 1000 bakoreweho ubushakashatsi mu Bwongereza , 57% bafite ibyishimo mu ngo zabo ni abarara bambaye ukuri.
Ikigo Cotton USA cyakoze ubushakashatsi cyavuze ko kubera bamwe barara bambaye imyenda, bituma bamwe mu bafasha babo bahitamo gutinda iyo bagiye cyangwa bakanararayo kubera batajya bishima baryamye.Akenshi n�ababikora hari igihe ngo baba batabizi.
Ikindi ubushakashatsi bwerekanye ni umwanda mu buriri no kudasasa neza.Ngo usanga benshi mu bashakanye babaho barebana ay�ingwe kubera umwe muri bo adafura imyenda ararana cyangwa utwenda tw�imbere.Hari n�abapfa uburirir budatunganyije neza, ugasanga iyo ijoro rije hari abumva batasubira mu rugo.
Stephanie Thiers-Ratcliffe umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko ibituma abashakanye batishima ari byinshi, ngo ariko impamvu za mbere zituruka mu buriri.Iyo mu buriri bitameze neza , n�ibindi byose bigenda nabi.
Tanga igitekerezo