Imigani 4:7-8
“Ubwenge muri byose nibwo bw’ ingenzi, nuko rero shaka ubwenge, ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga
Ubukuze nabwo buzagukuza, nu ubukomeza buzaguhesha icyubahiro.”
Niba ushaka gutera imbere muri isi , Ndagira ngo kumenere ibanga rikomeye muri aka kanya.
BIROROSHYE “Shyira ijambo ry’ Imana imbere.”
Ushobora kubwira uti “ Pastor, ibyo ntabanga ririmo, narabyumvise kera, ariko niba usobanukirwa icyo bishaka kuvuga, bishobora kuba ihishurirwa kuri wowe.
Reka kwereke, Bibliya ntabwo ari igitabo k’ inkuru cyangwa igitabo cy’ amateka cyangwa igitabo gisanzwe.
Ni igitabo kitwereka uko dukwiriye kubaho.
Ni ubwenge bw’ Imana ishobora byose bwanditswe kugira ngo ubashe kubukoresha buri munsi mu ibibazo ugenda uhura nabyo.
Imana iravuga iti” ubwenge ni ikintu cyingenzi.
Cy’ INGENZI bisobanura ko ari ikintu gifite AKAMARO KANINI
Nabwo bisobanura ko ijambo ry’ Imana rikwiriye kubikwa ahantu hakomeye kandi hingira akamaro muri buri mirimo yawe.
Mu imyaka makumyabiri n’ indi , aho natangiye kumenya Imana no kubaha ijambo ryayo, nagiye mbona ukuboko kw’ Imana muri byinshi kandi ikindi ubuzima bwanjye bwagiye buhinduka buri munsi kuburyo butangaje kuburyo ubu ntamenya uko nabivuga.
Nawe nushyira ijambo ry’Imana imbere urajya ubona ibyari ibibazo bihinduka ibisubizo n’ umunezero.
Urajya ubona uri gutera imbere buri cyumweru.
Urajya wumva bahinduranya amazina yawe buri kwezi, amazina y’ Imigisha gusa.
Ariko ndangize nkugira inama yo kutabanza gutegereza nkuko ubyibwira ngo n’ ubona umwanya.
Kuko Satani araba akubona kandi ntabwo uzaba ukibikoze.
Tangira kano kanya usomye kino cyigisho.
Imana iguhe umugisha....!
Ubu butumwa mubugezaho kandi mukabugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
– +14123265034 WhatsApp
Tanga igitekerezo