Abana b’impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania bavanywe mu mashuri batinya ko bazasubizwa mu Burundi ku gahato.
Ni abana biga mu mashuli abanza yo mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya, aho bashimangira ko kugeza ubu batagikozwa ishuri batinya ko gusubizwa mu gihugu baturutsemo.
Umubare w’aba banyeshuli bava mu ishuri urushaho gutumbagira umunsi ku wundi kuko ubu ugeze ku 6450 .
Aba bose bavuye mu ishuri mu gihe cy’amezi atanu gusa.
Ibi byatewe ahanini n’uko ababyeyi babo batinya ko bashobora gufatwa n’inzego z’ubutegetsi zikabacyura ku gahato mu gihugu bahunze .
Ni mu gihe bamwe mu bagore bo muri iyi nkambi ya Nduta kandi baherutse gutanga impuruza ko bahatirwa gutaha mu Burundi nyamara basize abagabo babo bafunzwe.
Bavuze ko abagabo babo bafungirwa mu makasho y’ahantu hatazwi ntibemererwe no kubasura ndetse abandi bakaburirwa irengero.
Ngo bafungwa bazira amakosa yo gushaka akazi n’ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Leta ya Tanzania iherutse gutangaza ko bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, iyi nkambi ya Nduta igomba kuba yafunzwe impunzi zose zigasubira iwabo kuko ngo amahoro yamaze kugaruka mu Burundi.
Tanga igitekerezo