Ubuyobozi bw�ikigo Nyarwanda gitwara abagenzi cya ’Trinity Bus Company’, kirasaba iperereza ku nkongi y�umuriro iherutse gufata ’bus’ yacyo yerekezaga i Kampala iturutse i Kigali, aho bikekwa ko yaba yaratejwe iyi nkongi.
Iyi bus yafashwe n�inkongi y�umuriro kuwa kabiri w’icyumweru gishize, irashya irakongoka ku bw�amahirwe abagenzi bari bayirimo bose uko ari 60 ntawagize icyo aba n’ubwo imizigo yabo na yo yahiriye mu modoka.
Mu kiganiro na The New Times, Umuyobozi wa �Trinity Bus Company� , Twahirwa Dodo, yatangaje ko ibi byabereye Buwama mu Karere ka Mpigi, hafi ya Kampala.
Ati: �Umushoferi yari yaparitse bus agiye gusuzumisha ibyangombwa muri Buwama. Agarutse mu modoka, yumvise ishyushye cyane abwira abagenzi guhita basohokamo,�
Dodo avuga ko nta mugenzi wagize icyo aba, ariko bus yahiye yose igakongoka, akaba ataramenya icyateje iyi mpanuka.
Ati: �Bus yari nshya kandi imeze neza, byibuze ku kijyanye na mekanike, nta kibazo yari ifite�.
Umuyobozi wa Trinity yaboneyeho gusaba abayobozi ba Uganda gukora iperereza kuri iyi mpanuka y�inkongi yakongoye iyi bus.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga Pmldaily.com, Joseph Tulya, Umuvugizi w�Igipolisi cya Uganda muri Katango, we avuga ko iyi bus ifite ibirango RAD 644 G yafatiwe n�inkongi ku muhanda Masaka-Kampala.
Yatangaje ko bus yari igeze kuri bariyeri ya polisi umwotsi ugatangira gusohoka igahita ifatwa n�inkongi.
Tanga igitekerezo