Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwahagaritse ibirego ku basirikare batanu ba UPDF n’abapolisi babiri bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda.
Umushinjacyaha wa gisirikare, Capt Ambrose Guma yabwiye urukiko ruyobowe na Brig Mugabe Freeman ko afite amabwiriza y’umuyobozi w’ubushinjacyaha yo guhagarika ibirego biregwa abo batanu barimo Lt Alex Kasamula ubarizwa muri Military Police i Makindye, Lt Phillip Neville Ankunda, umupilote ubarizwa muri Special Forces Command (SFC), Pte Nathan Ndwaine, umunyeshuri gukora no kubungabunga indege mu kigo cya Nakasongola Air Defence, Pte Moses Asiimwe, umukanishi w’indege na Pte Godfrey Mugabi.
Abapolisi barimo ASP Benon Akandwanaho na ASP Frank Sabiiti.
Capt Baguma ati: "Ku bw’ibyo, turasaba ko abantu bose baregwa barekurwa."
Mu gusubiza, umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare yemeye icyo cyifuzo.
Brig Mugabe yagize ati: "Leta yakuyeho ibirego kuri mwese bityo rero murarekuwe."
Yatangaje ariko ko haramutse hagaragaye ibimenyetso bishya, bashobora kuregwa bundi bushya.
Ibirego
Byavuzwe ko hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020 mu bice bitandukanye bya Kampala, abaregwa ndetse n’abandi batarafatwa, basangiye amakuru atandukanye y’umutekano n’abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda.
Bashinjwaga gushinga itsinda rya Whatsapp, ’Nyaruju’ aho ngo bongeyemo intasi z’u Rwanda kandi batanga amakuru yangiza ubufatanye bw’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF).
Icyakora abaregwa bahakanye ibyo baregwa.
Iri tsinda ryatawe muri yombi mu 2020 rikekwaho kunekera Guverinoma y’u Rwanda mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wari mubi cyane.
Tanga igitekerezo