Umuraperi P Fla uri muri Gereza ya 1930 i Mageragere, aratangaza ko yamaganye ibimaze iminsi bimuvugwaho ko nasoza ibihano arimo azihuza na bagenzi be bahoze baririmbana muri Tuff Ganz, avuga ko nta kiganiro na kimwe yigeze agirana nabo ndetse ko bidashoboka ko yasubirana nabo. Yongeyeho ko atangazwa n’abantu bavuga ko bashaka kumufunguza avuga ko atazi icyo bishingikirije.
Mu minsi ishize nibwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru mu kiganiro yagiranye na Green P umwe mu bahanzi babarizwaga muri Tuff Gang nyuma we na bagenzi be bakaza kuyivamo bagashinga irindi tsinda bise Stone Church.
Muri iki kiganiro ubwo Green P yabazwaga niba hari aho tuff Gang izongera guhurira hamwe bagasubira uko batangiye, yasobanuye ko hari gahunda we na bagenzi be bafite y’uko ubwo P Fla nafungurwa bazihuza ariko bakihuza Jay Polly atarimo, muri iki kiganiro kandi Green yavuze ko banabiganirije P Fla, ko igisigaye ari ugutegereza akava mu buroko.
Nyuma yo kumva ibyo Green P yatangaje, Jay Polly ntiyaripfanye ahubwo yahise atangaza ko bagenzi be bamutaye bakava muri Tuff Gang ku bushake bwabo ko kugarukamo bizabagora kuko itsinda yamaze kuryandikisha muri Campany ye mu buryo bwemewe n’amategeko, asobanura ko bashatse gushinga iyindi Tuff Gang bitakunda ahubwo ko babishatse bamwegera akabasubizamo ku bushake bwe.
Ku ruhande rwa Fireman nk’umwe mu batangiranye na Tuff Gang yagize icyo avuga ku byatangajwe na bagenzi be asobanura birambuye ko Tuff Gang atari ikipe.
Yagize ati’’ Tuff si ikipe, ntago bayivamo, Ntago bayijyamo, Ntago igura cyangwa ngo itire ababikora, ntago ari nkuko bayivuga, Tuff Gang ni La Familia, ntawe muri twe wigeze atangaza ko avuye muri Tuff Gang , uretse kumva ngo twashinze Stone Church abantu bakivugira ibyo ayo bashaka, ntawigeze muri twe avuga ibyo kuva muri Tuff Gang, kuko turi ama Tuff nitwe rero twakora cyangwa twagena tukitwara uko dushaka kuri Tuff Gang yacu twaremye ‘’.
Abajijwe icyo avuga ku magambo Jay Polly aherutse gutangaza mu minsi ishize Fireman yasubije ko Jay Polly atazi ibyo avuga aho abikura, ko ndetse atanazi n’ibyo arimo.
Kugeza ubu hari hatarumvikana uruhande rwa P Fla, ariko bigoranye Bwiza.com yabashije kuganira nawe aho afungiye muri Gereza ya 1930, i Mageragere, mu kiganiro kigufi n’uburakari buvanze no kwishongora, ubwo twamubazaga icyo avuga ku nkuru yo kwihuza kwa Tuff Gang, ndetse n’inkuru y’ibitaramo biri gutegurwa byo kumusura no kwamagana ifungwa rye, yasubije ko ibyo byose ntabyo azi atanazi n’ababyihishe inyuma.
P Fla yagize ati’’ Njye rwose ntacyo mbiziho, ibyo kwihuza na Tuff ntabyo nzi ntabyo banganirije, ntago bibaho sinzihuza na Tuff, ntago bishoboka, hanyuma abari gutegura ibitaramo bya ‘’Free P Fla’’, abo bo baransetsa cyane njye ndi mu gihano cy’icyaha nahamijwe nkanakatirwa, abamfunguza rero sinzi icyo bishingikirije, sinzi n’ababiri inyuma, nta kindi narenzaho ’’.
Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo Hakizimana Murerwa Amani uzwi ku izina rya P Fla yatawe muri yombi kuwa 13 Ukuboza 2016, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroà¯ne kizwi ku izina rya Mugo. Tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha Urukiko rumukatira umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kuburana agatsindwa.
Ubungubu amezi abaye 5 P Fla afungiye i Mageragere muri gereza ya 1930, yahoze mu mujyi ariko abagabo bayifungiwemo bimurirwa muri Gereza nshya i Mageragere.
P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka. Al Hajj André Habib Bumaya asanzwe aba muri Côte d’Ivoire, aherutse kuza mu Rwanda kuwa 20 Mutarama 2017, aho amakuru Bwiza.com ifitiye gihamya ari uko yaje muri gahunda z’umuryango we ndetse anasura umuhungu we muri 1930.
P Fla ni umuhanzi watangiranye n’itsinda Tuff Gangz, ariko mbere akaba yarabanje gukora umuziki ku giti cye, yasohoye zimwe mu ndirimbo zanakunzwe, zirimo ‘’Ntuzankinishe’’, ‘’Ntaruhuka’’, ‘’Ubutumwa’’ n’izindi.
Tuff Gang ni itsinda ryatangiye kumvikana mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2008, ryari rigizwe n’abahanzi 5 aribo P Fla, Green P. Fire Man, Jay Polly ndetse na Bull Dog.
Ku ikubitiro mu mwaka wa 2010 P Fla yaje kwirukanwa muri iri tsinda ku mpamvu zitasobanuwe neza, ahanini ariko bagenzi be bamushinjaga kugira imyitwarire itari myiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagabo bane bakomeje umuziki kugeza muri 2013 ubona nta kibazo kirimo hagati yabo, basohoraga indirimbo bari kumwe ndetse rimwe na rimwe buri umwe muri bo agakora ku giti ke.

Jay Polly yaje gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane bituma arenga kuri bagenzi be, ibi byanatumye bagenzi be batangira kumwishyiramo ko akoresha izina ry’itsinda mu nyungu ze bwite, aha niho amakimbirane yatangiye kuvuka, bisa naho buri wese hano yari akomeje umuziki ku giti cye ariko babigira ibanga.
Nyuma yaho gato haje kumvikana inkuru mu mpera za 2014 ko iri tsinda rigiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo bari kumwe bose, uyu mushinga wari uyubowe n’inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai, ariko iby’uyu muzingo ntihigeze hamenyakana aho byahereye.
Mu mpera za 2015 nibwo ibyo bakomeje guhisha byaje kujya hanze maze aba bagabo baratandukana ku buryo bweruye, Green P, Fire Man na Bull Dog bajya ukwabo bashinga irindi tsinda bise Stone Church, Jay Polly nawe agumana Tuff Gang nshya yongeramo abandi bahanzi batavuzweho rumwe. Aha niho hatangiye kumvikana indirimbo ziganjemo kurasana mu magambo ku mpande zombi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka amakuru yavuzwe kuri iri tsinda ni uko bose bashimangiraga ko bari mu biganiro byo kuba basubirana ndetse bagakora umuziki ari abahanzi batanu nk’uko batangiye, ibi byose ariko ntabyagezweho, kugeza ubu harakibazwa aho uyu mwuka mubi w’abahoze muri iri tsinda bafitanye uzarangirira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com


