Gasabo: Umuzungu w’Umunyamerika arashinjwa amacakubiri no gutobora imodoka ya RIB
Kuwa kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru I Kibagabaga rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamerika ukora imirimo y’ubwubatsi; ushinjwa kubiba amacakubiri no kuvana imyuka mu modoka y’urwego rw’iperereza mu Rwanda (RIB). Urubanza ruri ku rwego rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha bibiri uyu munyamerika Christopher ashinjwa, byombi byakorewe mu murenge wa Kinigi, akarere ka […]
OIF: Inama y’abanyamakuru yagombaga kubera I Kigali yasubitswe
Kuva tariki 22 kugeza 24 Ugushyingo, I Kigali hari hateganijwe inama mpuzamahanga y’abanyamakuru bakoresha ururimi rw’igifaransa ivuga ku buzima. Ku wa gatanu tariki ya 9 nibwo habonetse itangazo rivuga ko iyo nama itakibaye ku mpamvu ziswe iz’amikoro. Nyamara hari n’abasanga iri subikwa ryaba rikomoka ku gahimano ka Michaelle Jean utarahiriwe n’amatora agatsindwa n’umunyakigali Louise Mushikiwabo. […]
Rwamagana: abantu 13 bari mu bitaro bazira kunywa ikigage
Mu bitaro by’akarere ka Rwamagana, haravugwa abarwayi bagera kuri 13 bahazanywe ejo bavuye ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu. Aba barwayi ngo bazize ikigage banyoye ku wa gatanu, ariko ubuyobozi bw’ibitaro butanga ihumure buvuga ko bari koroherwa. Iki kigage cyari kigaritse ingogo, cyavuye mu murenge wa Mwurire muri aka karere, giturwa umuryango wo mu mudugudu wa […]
Amafoto ya Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu rukundo n’umufasha we yavugishije benshi
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, uherutse gushimirwa gushyira abagore benshi muri guverinoma ye ndetse no mu myanya y’ingenzi yagaragaye yishimanye n’umufasha we mu buryo bwavugishije benshi ubwo bari basuye intara ya Amhara. Minisitiri w’Intebe Abiy wagiriye inama zitandukanye zijyanye na dipolomasi, iterambere n’ubuyobozi muri uru ruzinduko yakoreye muri Amhara kuwa Kane, itariki 08 Ugushyingo […]
Urutonde rw’abahamijwe ibyaha bya ruswa rwasohowe ntiruvugwaho rumwe
Ibiro by’Umuvunyi Mukuru byashyize ahagaragara amazina y’abantu bahamijwe ruswa biganjemo abayakiriye n’abayitanze igizwe n’amafaranga makeya. Ni mu rwego rwo gukurikirana ikibazo cya ruswa mu gihugu. Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ntiruvugwaho rumwe nko kuba hatagaragaraho abantu bakiriye ruswa y’amafaranga menshi. Ni urutonde ruriho abantu 37, muri bo 36 bakaba ari abagore ruriho imyirondoro yabo, igitsina n’aho […]
Arifuza inkumi itarengeje imyaka 26 bafatanya mu rugendo rw’urukundo
Uwitwa Elyse wo mu Majyaruguru yandikiye Bwiza.com ayisaba kumufasha kubona umukobwa wamubera umukunzi uwujuje ibyo yifuza akaba yamuhamagara bagafatanya urugendo rw’urukundo. Muraho Bwiza.com! Nitwa Elyse ntuye mu Majyaruguru, ndifuza umukobwa ufite imyaka hagati ya 21ans na 26 ans w’imibiri yombi cyangwa w’inzobe wize Kaminuza byaba akarusho akaba afite akazi, nanjye narangije kwiga ubu ndacuruza kandi […]
Kirundo: Umusirikare wa leta yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura
Muri Komini Ntega, mu Ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 09 Ugushyingo umusirikare yarashe mugenzi we aramwica anakomeretsa undi mbere y’uko nawe yirasa. Biravugwa ko amasasu yumvikanye ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Kinyovu, muri Komini Ntega mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uwo wa […]
Amnesty International yagize icyo isaba leta ku birebana n'ibiregwa ba Rwigara
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International urasaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina byateshwa agaciro. Ibi ikaba yarabisabye mbere y’uko urubanza rw’aba rusubukurwa kuwa gatatu ushize. Amnesty International ivuga ko Diane Rwigara azira kunenga ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, kwamagana akarengane ndetse no kunenga uko ubukungu bw’igihugu bwifashe. Ni mu gihe […]
Paris: Perezida Trump yamaganye igitekerezo cya Macron cy’uko u Burayi bwagira ingabo zabwo
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntavuga rumwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuza ko u Burayi bwagira umutwe w’ingabo zabwo zigomba kuburinda ibindi bihangange birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri we akaba afata iki gitekerezo nk’igitutsi gikomeye. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Ugushyingo nibwo Perezida wa Leta […]
Rusizi:Umuturage yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umupolisi
Mu rukerera rwo kuwa 09 Ugushyingo 2018 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza yazindukiye mu gikorwa cyo gufata bamwe mu baturage bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda. Ubwo Polisi yageraga mu rugo rw’umuturage witwa Nyabyenda Vianney ufite imyaka 49 basanze muri butike ye afitemo amashashi yacuruzaga andi akayapfunyikiramo abakiriya be. […]