Kirundo: Umusirikare  wa leta yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura

Sangiza iyi nkuru

Muri Komini Ntega, mu Ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’u Burundi, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 09 Ugushyingo umusirikare yarashe mugenzi we aramwica anakomeretsa undi mbere y’uko nawe yirasa.

Biravugwa ko amasasu yumvikanye ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Kinyovu, muri Komini Ntega mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uwo wa Gatanu.

Umusirikare ufite ipeti rya corporal mu Gisirikare cy’u Burundi witwa Rugemintwaza yari amaze kuraswa isasu na mugenzi we babanaga ku birindiro bimwe nk’uko amakuru ava aha hantu agera kuri SosMediasBurundi avuga. Uyu akaba yarahise yitaba Imana.

Bikavugwa ko uyu wishwe ku ikubitiro yari arimo aragerageza gutandukanya bagenzi be bendaga kurwana ku mpamvu zitarasobanuka.

Umwe muri aba bendaga kurwana rero yahise arasa corporal Rugemintwaza anakomeretsa undi musirikare mbere yo guhindukiza imbunda ye akayitunga agakora mu mbarutso.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro ngo yitabweho, mu gihe igisirikare ndetse n’ubuyobozi bwa gisivili muri iyi ntara banze kugira icyo batangaza kuri iki kibazo nk’uko umwe mu baturage uvuga ko bari batashywe n’ubwoba yabitangaje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *