OIF: Inama y’abanyamakuru yagombaga kubera I Kigali yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Kuva tariki 22 kugeza 24 Ugushyingo, I Kigali hari hateganijwe inama mpuzamahanga y’abanyamakuru bakoresha ururimi rw’igifaransa ivuga ku buzima. Ku wa gatanu tariki ya 9 nibwo habonetse itangazo rivuga ko iyo nama itakibaye ku mpamvu ziswe iz’amikoro. Nyamara hari n’abasanga iri subikwa ryaba rikomoka ku gahimano ka Michaelle Jean utarahiriwe n’amatora agatsindwa n’umunyakigali Louise Mushikiwabo.

Iyi nama yari imaze amezi atari make itegurwa, na mbere y’uko amatora ya OIF aba yari kuri gahunda, yanatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa UPF (union de la presse francophone) bwana Jean Kouchner ubwo yazaga I Kigali mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Ikindi ni uko mu nama ya UPF yabereye I Erevan mu kwezi gushize, nta makuru y’isubikwa ry’iyi nama yatanzwe, bivuga ko ibyangombwa byo kuyikora byari byuzuye, ariko hataramenyekana utsindira umwanya wa SG OIF.

Ibaruwa ifite umutwe ukuraho iyo nama burundu, nyuma mu gihimba cyayo ikavuga ko ari ukuyisubika. Igira iti, “ bavandimwe nshuti, tubabajwe no kubamenyesha ko kubera impamvu z’igitaraganya mu gukusanya amikoro akenewe , bibaye ngombwa ko duhagarika inama yagombaga kubera I Kigali hagati y’amatariki 22 na 24 ugushyingo 2018, nubwo bamwe muri mwe mwari mwaramaze kuyiyandikishamo. Iyi nama yagombaga kuziga uburyo itangazamakuru ryagira uruhare ku buzima no gukumira indwara “Médias. Santé. Prévention”

Yagombaga guhuza abanayamakuru basaga 200 baturutse ku isi yose, ndetse n’abatangabuhamya batari bake bahagurukiye kwerekana uburemere bw’iyi nsanganyamatsiko.

Cyakora, turizera ko iyi nama ishobora kuzasubukurwa mu minsi ya vuba, ubuyobozi buzabishyiramo imbaraga. Birumvikana ko tuzabibamenyesha mu ba mbere. Abari bamaze kwishyura , mushobora gusaba guhita musubizwa amafaranga yanyu, cyangwa mugasaba ko yazakoreshwa igihe iyi nama izabera.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Itsindwa rya Michaelle Jean ryaba ariyo ntandaro

Abakurikiranira hafi ibya OIF, bavuga ko Michaelle Jean yaba yari ashyigikiye ko iyi nama ibera I Kigali kuva kera, ariko yari ataramenya ko azatsindwa amatora amukura ku ntebe, noneho ntiyanakekaga ko azatsindwa n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ukomoka I Kigali.

Ibi ngo byaba byaratumye abangamira isohorwa ry’amafaranga yo gukoresha iyi nama, ikaba isubitswe igitaraganya.

Ikindi ni uko uyu munyakanada ukiyoboye OIF kugeza uyu mwaka urangiye, yari aherutse gusaba abanyamuryango n’abatuye isi gukurikira ibibera mu Rwanda, by’umwihariko ku rubanza rwa Diane Rwigara we yita impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ni nyuma y’aho ku wa gatatu tariki 7 Ugushyingo, Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi bombi Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22, igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa.

Michaelle Jean yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”

Kuri iyi ngingo, bamwe mu bategetsi b’u Rwanda ntibatinze kumwamaganira kure. Amb Nduhungirehe Olivier, yahise amusubiza ko byose abiterwa n’agashiha ko kuba yaratsinzwe n’umunyarwandakazi, bikamuviramo guta umutwe.

Yakomeje agira ati “Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo ngo wihimure ku musimbura wawe Mushikiwabo ndetse n’igihugu cye.”

Kimwe n’abandi bahise bibasira uyu munyakanadakazi, Nduhungirehe yabishingira ku kuba Michaelle Jean atari yarigeze avuga kuri uru rubanza rw’imfubyi n’umupfakazi b’umuherwe Rwigara Assinapol wapfuye amanzaganya mu 2015.

Nduhungirehe akagira ati, ese ko iyi dosiye imaze igihe kirenga umwaka, kuki uyu munyamabanga mukuru ucyuye igihe muri OIF atari yarigeze ayivugaho, mu gihe yari akicaye ku ntebe, akaba atangiye kubizana ari uko amaze gutsindwa.

Ibi rero byabaye nko gukoza agate mu ntozi, maze kuwa gatanu hasohoka itangazo ry’uko inama yari kuzabera I Kigali itakibaye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *