Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, uherutse gushimirwa gushyira abagore benshi muri guverinoma ye ndetse no mu myanya y’ingenzi yagaragaye yishimanye n’umufasha we mu buryo bwavugishije benshi ubwo bari basuye intara ya Amhara.

Minisitiri w’Intebe Abiy wagiriye inama zitandukanye zijyanye na dipolomasi, iterambere n’ubuyobozi muri uru ruzinduko yakoreye muri Amhara kuwa Kane, itariki 08 Ugushyingo ndetse akaboneraho no kwakira mugenzi we wa Eritrea, Isaias Afwerki, yabonye n’umwanya wo kwishimana n’umufasha we, Zinash Tayachew, ndetse amuhata care zidasanzwe zavugishije benshi.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Amafoto yakwirakwijwe kuri twitter y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe agaragaza Abiy Ahmed n’umugore we berekana urugwiro ku mugaragaro bose babireba. Ibi bikaba byaratumye benshi barushaho gushima Abiy bavuga ko ari umugabo ukunda umugore we, umuyobozi mwiza kandi utekereza neza.





