Ibintu 5 wakora kuri murandasi (Internet) bikakugirira umumaro mu buzima
Nyuma y’aho murandasi(internet) itangiriye gukoreshwa, ubu ifite ubushobozi bubiri ari bwo “gutuma umuntu atakaza umwanya” no “gutuma umuntu abyaza umusaruro igihe abonye” bitewe n’ibyo aba ahakorera. Hari abakoresha imbuga mu buryo bw’ibiganiro gusa, abandi bakazikoresha bashaka kunguka ubumenyi mu ngeri zitandukanye. Muri izi mbuga zo kuganiriraho, twavuga cyane “imbuga nkoranyambaga” nka Facebook, Whatsapp, Twitter, Instagram […]
Tour du Rwanda: Agace 'Nyamata-Kigali' kegukanwe n’umunya —à ‰rythrĂ©eÂ
Agace ka Karindwi k’isiganwa ku magare ririmo kubera mu Rwanda (Tour du Rwanda 2019) kegukanwe n’umunya Erthree, Debesay Yakob w’imyaka 19 y’amavuko, mu rugendo rw’ibilometero 84.1, bakoze guturuka i Nyamata mu karere ka Bugesera bakarusoreza mu mujyi wa Kigali, ku Muhima, mu karere ka Nyarugenge. Abakinnyi bahagurutse i Nyamata saa Tanu zo kuri uyu wa […]
Gatuna: Umusore w’Umunyarwanda yabuze uko yitabira ubukwe bwe muri Uganda
Umusore w’Umunyarwanda utamenyekanye amazina n’abari bamuherekeje  babuze uko bagera muri Uganda  ahagombaga kubera ubukwe bwe. Ikinyamakuru The East African cyanditse ko uyu musore n’abamuherekeje bari mu modoka ya Kompanyi Modern Coast yavaga i Kigali yerekeza Gatuna kuwa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2019. Aba bageze Gatuna saa yine za mugitondo. Nyuma y’amasaha ane aba bari […]
Miss Wema Sepetu avuga ko amaze amezi atandatu adakora imibonano mpuzabitsina
Umukinnyi wa Filimi muri Tanzania, Wema Sepetu avuga ko amaze amezi atandatu adafite ukunzi ndetse nta n’imibonano mpuzabitsina akoranye n’umugabo uwo ariwe wese. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yagiraga byinshi atangaza ku buzima bwe, muri iki gihe ndetse no mu minsi yashize n’ahazaza he. Wema Sepetu avuga ko kuba amaze […]
Kubaho utariho ubundi bimaze iki?
Ndimo kwisekera, natembagaye kandi nifitiye intimba n’agahinda byose byandayemo bimbyiganiramo mu gihe nta mwanya utubutse nibitseho mu mutima wanjye. None se kuki ibyo byose byangize isibaniro bikanangira indiri bikambuza amahwemo kugeza ntabasha gutora agatotsi nkabandi ngo mbashe kugoheka? Ninde wabantumyeho kumpindura ahagomba kubera urugamba kandi nikundira amahoro n’ituze muri njye? Ndakora nkikokora nkabona ibintungira urubyaro […]
Perezida Museveni yategetse ko Gen Kyaligonza akorwaho iperereza
Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF) yategetse ko Rtd Maj. Gen. Matayo Kyaligonza akorwaho iperereza ku byaha bitandukanye birimo no guhohotera umupolisikazi, Esther Namaganda ahitwa, Seeta mu Karere ka Mukono. Gen Kyaligonza ni Umuyobozi Wungirije w’Ishyaka riri ku Butegetsi muri Uganda (NRM) mu Burengerazuba bw’igihugu, ni Amasaderi wa Uganda mu Burundi akaba […]
Algeria: Abaturage bariye karungu bamagana manda ya 5 ya Perezida Abdelaziz w'imyaka 82
Abantu babarirwa mu bihumbi amacumi muri Algeria bigabije imihanda mu kugaragaza uburakari bafitiye Perezida Abdelaziz Bouteflika w’imyaka 82 y’amavuko ufite gahunda yo gushaka kongera kwiyamamaza ngo ategeke iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika kuri manda ya Gatanu. Polisi yarashe imyuka iryana mu maso ku bigaragambya mu murwa mukuru Alger. Abategetsi bavuze ko abigaragambya barindwi n’abapolisi […]
Umuhanga mu by’imiti MC Philos arasobanura uburyo bwagufasha kwirinda no kwivuza indwara ya sinezite
Umuhanga mu by’imiti ( Pharmacist )Jean Damascène NSENGEYUKURI wamamaye ku izina rya Mc Philos usanzwe ufite impano n’ubuhanga bihanitse mu kuyobora imisango y’ubukwe adasobwa, afatanyije mugenzi we NYIRIMANA Jean de la Paix , usanzwe akora mu bya Pharmace barasobanura uburyo wakwirinda nuko wakwitwara igihe urwaye indwara ya Sinezite. Iki cyegeranyo kiragaruka kugusobanura sinezite icyo aricyo, […]
RDC: Hafashwe umwana w’Umurundi bivugwa ko yari mu nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa
Abana bane bari abarwanyi mu mitwe y’inyeshyamba, igisirikare cya Congo (FARDC) cyabashyikirije ingabo za Monusco mbere yo gusubizwa mu miryango bakomokamo. Umwe muri aba bana, ngo ni umurundi, akaba yarwanaga  mu nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa. Monusco yashyikirijwe aba bana ku wa 28 Gashyantare 2019,  ku biro bikuru bya gisirikare i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Batatu […]
Nyamirambo: Umusirikare warashe Niyitanga amasasu abiri ku mutima yakatiwe
Umusirikare ufite ipeti rya Serija yakatiwe n’urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica arashe umuturage witwaga Niyitanga Jean Claude, benshi bari bazi ku izina rya Barthez, amasasu abiri ku mutima. Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Barthez yarasiwe ahitwa Cosmos mu mujyi wa Kigali, […]
Uganda yarekuye Umunyarwanda wari uherutswe gushimutwa
Ubutegetsi bwa Uganda bwarekuye Umunyarwanda Kayibanda Donne Rogers wari uherutse gushimutirwa ahitwa Kisaasi muri Kampala. Uyu Munyarwanda yageze muri Uganda kuwa 10 Mutarama aho ngo yari atashye ubukwe bw’umubandimwe we. Nyuma y’ifatwa rye, Uganda yararuciye irarumira ntiyagira icyo itangaza. Ku rundi ruhande, Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari yifashishije […]
Rusizi: Abateye abana inda bagiye guhigwa bukware
Nyuma y’aho bigaragariye ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganijwe uri ku kigero cyo hejuru cyane mu karere ka Rusizi,bamwe mu babyeyi bakaba bavuga ko bamwe mu babangiriza abana bashyikirizwa inzego z’umutekano bagahita barekurwa,abandi babibona bagahitamo kubyungira mu miryango, ubuyobozi bw’aka karere burizeza ababyeyi bafite icyo kibazo ko ababangirije abana bagiye guhigwa bukware zigashyikirizwa ubutabera. […]