Perezida Museveni yategetse ko  Gen Kyaligonza akorwaho iperereza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF) yategetse ko Rtd Maj. Gen. Matayo Kyaligonza akorwaho iperereza ku byaha bitandukanye birimo no guhohotera umupolisikazi, Esther Namaganda ahitwa, Seeta mu Karere ka Mukono.

Gen Kyaligonza ni Umuyobozi Wungirije w’Ishyaka riri ku Butegetsi muri Uganda (NRM) mu Burengerazuba bw’igihugu, ni Amasaderi wa Uganda mu Burundi akaba n’umwe mu bagize akanama k’ubuyobozi bwo hejuru bwa Gisirikare muri Uganda.

Ikinyamakuru Spyreports gitangaza ko Perezida Museveni yasabye ibi Umuyobozi w’Urwego Rukurikirana ibyaha (CID), Grace Akullo nyuma yo guhura na Esther Namaganda.

Umuntu wa hafi mu mu nzego z’umutekano yatangarije Spyreports ko  Perezida Museveni yavuze ko Gen Kyaligonza hari ibindi byaha akurikiranweho yagiye akora mu gihe hishize ariko ntabiryozwe.

Uyu avuga ko Perezida Museveni yagize ati “  Gen Kyaligonza ni muntu ki ku buryo akora ibyaha polisi ntimukurikirane? Ibi ntibyemewe muri Leta ya NRM. Buri wese ukora ibyaha arahanwa hatitawe ku ipeti afite cyangwa urwego ayobora.”

Undi muntu ukora mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko Perezida Museveni yongeyeho ati “ Buri mujenerali wakoze ibyaha yagiye ahanwa ku giti cye. Nyakwigendera Gen Kazini yarahanwe, Gen Sejusa, Gen Kayihura ari kuburanishwa, none Gen Kyaligonza yaba ari muntu ki ku buryo ataburanishwa?”

Perezida Museveni kandi yasabye ko hakorwa idosiye ikubiyemo ibyaha byose Gen Kyaligonza yagiye akora. Yasabye Uwungirije Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza ridasanzwe, Elly Womanya kuyobora iki gikorwa.

Elly Womanya ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru ntiyahakanye cyangwa ko yemeze niba koko  ari we ugiye kuyobora iperereza ku kibazo cya Gen Kyaligonza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Mu cyumweru gishize nibwo  Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Jeje Odongo yari yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Gen Kyaligonza azatumizwa kugira ngo agire icyo avuga kizifashishwa mu iperereza.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *