Umusirikare ufite ipeti rya Serija yakatiwe n’urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica arashe umuturage witwaga Niyitanga Jean Claude, benshi bari bazi ku izina rya Barthez, amasasu abiri ku mutima.
Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Barthez yarasiwe ahitwa Cosmos mu mujyi wa Kigali, yitwa igisambo, ariko nyuma umuryango we uza gutanga ikirego uvuga ko umwana wabo yarenganijwe.
Rutare Jean Bosco wo muri Batayo ya karindwi, niwe wemera ko yishe arashe Barthez, avuga ko yamurashe amasasu abiri mu mutima ngo nyuma yo guhuruzwa n’abanyerondo ko ari igisambo cyateye ku muturage witwa Musanabera.
Bamwe mu babibonye n’abavandimwe ba Barthez bavuga ko yazize ubugambanyi bwa Musanabera ngo kuko bari basanzwe mu makimbirane, nk’umugabo n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
VOA yakurikiranye iby’iri buranisha, itangaza ko ubwo bugambanyi buvugwamo Nsanzabarinda Louis wari umunyerondo, ngo kuko yabaye uwa mbere mu guhuruza ko Niyitanga yagiye kwiba kwa Musanabera.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare butangaza ko nyuma yo kwica Niyitanga habayeho gucura umugambi ko ari igisambo, umusirikare n’umusivile bajya kwica urugi kwa Musanabera bakuramo radiyo bayigereka ku murambo kugira ngo byumvikane ko cyari ikimenyetso cy’ubujura.
Musanabera waburanaga yidegembya ntabwo yabonetse mu rukiko, umusirikare akaba yemeye icyaha avuga ko yarashe Barthez atabigambiriye, ko amasasu yamufashe mu mutima mu gihe we ngo yashakaga kumurasa ukuboko ngo amuce intege, ngo kuko yamurwanyaga anamutuka ibitutsi by’urukozasoni.
Yakomeje avuga ko habayeho ubusembure nyuma y’ibyo bitutsi, amurasa yitabara, atabara n’abandi ngo kuko Barthez ataboroheye. Urukiko ruvuga ko ibimenyetso rwashyikirijwe bidahagije ngo rwemeze ko ubwo busembure bwabayeho.
Uyu musirikare yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, umusivile we yavuze ko atari we wafashe iya mbere ajya guhuruza abasirikare, ikindi kandi ngo ntabwo ari we washyize radiyo ku murambo wa Barthez, ahubwo ko byakozwe n’umuyobozi w’umudugudu.
Yashimangiye ko yaba uyu musirikare ndetse na Niyitanga, nta n’umwe bari basanzwe baziranye. Musanabera na we yahakanye avuga ko nta ruhare yigeze agira mu rupfu rwa Barthez babanaga badasezeranye, avuga ko yasize bamukubira ajya guhuruza kuri polisi, agezeyo yumva amasasu aravuze.
Abunganizi b’uyu mugore bavuga ko Barthez yarashwe yizize ngo kuko yatutse ibitutsi byinshi by’urukozasoni abasirikare, ikintu abavandimwe b’uyu wishwe birinze kugira icyo bakivugaho.
Abakoranaga na Barthez akazi k’ubusugizi bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, nyuma yahoo rugiriye Musanabera umwere. Umwe muri bo yagize ati “yari umugabo we, kugira ngo bamennye umuryango, abamennye umuryango ni bangahe? Ni umusirikare wenyine? Yari kumwe na bande? Ese uriya wundi bamugize umwere kandi ariwe wajyanye n’umusirikare kumena umuryango ku murambo bagashyiraho radiyo?
Arakomeza, ati “Niba umusirikare bamuhanishije gufungwa burundu abandi bakabagira abere, ntibyumvikana, babagize abere gute?
Umushinjacyaha muri uru rubanza, Capt. Kagiraneza avuga ko bashobora kujuririra icyemezo cy’urukiko kuri aba bagizwe abere, ariko bakabikora nyuma yo kumva ibyifuzo by’abavandimwe ba Barthez.
Niyitanga Jean Claude wishwe muri Nzari 2018, ni umuhungu wa Myasiro Mathias, umucuruzi wamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali.


