Nyuma y’aho bigaragariye ko umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganijwe uri ku kigero cyo hejuru cyane mu karere ka Rusizi,bamwe mu babyeyi bakaba bavuga ko bamwe mu babangiriza abana bashyikirizwa inzego z’umutekano bagahita barekurwa,abandi babibona bagahitamo kubyungira mu miryango, ubuyobozi bw’aka karere burizeza ababyeyi bafite icyo kibazo ko ababangirije abana bagiye guhigwa bukware zigashyikirizwa ubutabera.
Byavugiwe mu biganiro byahuje ababyeyi bagera ku 100 bafite abana cyangwa abuzukuru batewe inda zitateganijwe n’umushinga ‘Baho neza’ ukorera mu muryango nyarwanda HDI uharanira iterambere ry’abaturage mu bijyanye n’ubuvuzi no kubakorera ubuvugizi mu by’ubuzima ku bufatanye na MINISANTE ku nkunga ya Imbuto foundation,nyuma yo kuganiriza abo bana n’abuzukuru babo batewe izo nda, ubuyobozi bubizeza ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa mu buryo bwihariye.
Mu mpungenge bamwe muri aba babyeyi bagaragaza harimo iz’uko bageza mu butabera ababatereye abana inda bagahita barekurwa batanahanwe, abandi babibona bakanga kwiteranya n’uwo bazarega n’ubundi ntahanwe uko bikwiye ngo anite ku wo yabyaye kandi bamwe baba ari abo muri iyo miryango cyangwa ari abaturanyi babo bashobora kuzakenerana , ugasanga ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba.
Niyongira Denys w’imyaka 76 y’amavuko,utuye mu kagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe,avuga ko umwuzukuru we yatewe inda yiga mu wa 3 w’ayisumbuye bikamutera kuriva mo ariko kuko umugabo wayimuteye ari umuturanyi ngo yamusabye imbabazi arazimuha ntiyamujyana mu butabera.
Ati “Yansabye imbabazi yemera kwishyurira umwana mituweli no kumuha utwambaro ndamwihorera,ariko ikimbabaza ni uko bimwe mu byo yambwiye atabyubahiriza kuko hari igihe imirimo akorera mu mujyi wa Rusizi yumva namwokeje igitutu ngo agire ibyo azanira uwo mwana agahungira I Bukavu muri Kongo akaba ari ho ajya gukorera bikandushya cyane kandi nta kindi mfite nabaha bombi kuko mbana na bo jyenyine mu bukene.’’
Asaba ko bibaye ngombwa ababangiriza abana kariya kageni bajya baburanishirizwa mu ruhame bagahanirwa imbere y’abaturage bose, imitungo yabo igakurwamo ibirera abo bana n’abo babyaye bakaniyemeza kubarihira amashuri kuko baba bakoreye abana ubugome bukabije bakabiryora.
Kuri izi mpungenge,umunyamategeko wa HDI Rugundana Elisé avuga ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure ari icyaha cy’ubugome , kimara imyaka 10 yose kitarasaza,ingorane zikaza iyo ibimenyetso byasibanganye,cyane cyane iyo yamuhohoteye ntamutere nk’inda n’ibindi bimenyetso bikaba bitaboneka byoroshye,ari yo mpamvu ababyeyi bakwiye kujya bihutira kugana ubutabera igihe bahuye n’ikibazo nk’iki.
Abasaba ko igihe bahuye n’ibi bibazo bajya bihutira kugana ubutabera nubwo uwabikoze yaba yarahungiye aho batazi kuko hari uburyo amategeko ateganya bwo gukurikirana abanyabyaha, bakaba badakwiye kubyicarana.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel yabijeje ko na dosiye bibwiraga ko zibagiranye zose zigiye kubyutswa,uwateye inda buri mwana akamenyekana agahanwa by’intangarugero.
Ati’’ Ni igikorwa kigiye kwinjirwa mo n’inzego zose bireba zirimo n’iz’umutekano,tugende umuryango ku wundi, badusobanurire uko byagenze,abakekwa bose dosiye zikorwe zishyiikirizwe ubutabera kuko tutakomeza kurebera ibintu nk’ibi.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko izi nda zimaze kuba nk’icyorezo kuko hari aho usanga nk’abana 3 mu rugo bose barazitewe,hakaba n’ababyara kenshi, impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere,Hon. Mporanyi Théobald akaba gira inama yo gufasha abana babo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro igihe ibyabo bigikurikiranwa.



