Ubufaransa: Umuganga arashinjwa kuroga abarwayi 17
Umuganga w’impuguke mu gutera ikinya, Frederic Pechier yatangiye gukorerwaho iperereza nyuma yo gushinjwa kuroga abarwayi 17. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muganga atari ubwa mbere ashinjwa ndetse agakorerwaho iperereza ku birego byuburozi. Ngo yigeze kuroga abarwayi 7, icyenda barapfa. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byose yabikoze abigambiriye ngo kuko yashakaga kugaragaza ubuhanga bwe. Pechier […]
Rayon Sports yandagaje Musanze FC bituma ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro
 Ikipe ya Rayon sport ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (ARPL) nyuma yo kwihanangiriza ikipe ya Musanze Fc ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe(3:1). Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC wari umukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Uyu mukino ukaba wabereye kuri […]
Juventus yirukanye uwari umutoza wayo Massimiliano Allegri
 Ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butariyani yamaze kwirukana uwari umutoza wayo Massimiliano Allegri wari umaze imyaka itanu ayitoza nyuma yo kugira umusaruro mubi mu mikino ya EUFA Champions League. Ikipe ya Juventus ntabwo yitwaye neza mu mikino ya Champions League muri uyu mwaka , dore ko yaviriyemo muri ÂĽ cy’irangiza nyuma yo […]
Tanzania: Minisitiri yasabye abagabo kurya ubunyobwa bitewe no kwitwara nabi mu buriri
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Tanzania, Joseph Kakunda yasabye abagabo bo muri iki gihugu gushyira imbaraga mu kurya ubunyobwa kugira ngo akabariro kajye kagenda neza. Minisitiri Kakunda avuga ko atangazwa cyane n’uburyo abaturage b’iki gihugu bacitse ku muco wo kurya ubunyobwa kandi ari ingirakamaro mu kongeza ingufu z’abagabo. Aganira n’abanyamakuru kuwa 16 Gicurasi nk’uko Bongo Five […]
U Burundi bwamaganye ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza
Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye (ONU) aranenga ibihugu bitanu mu bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi, avuga ko byasabye ko habaho inama itari iteganyijwe ku Burundi. Ambasaderi Albert Shingiro avuga ko u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage na Pologne biri muri 15 bigize aka kanama ka ONU, byasabye ko habaho inama yiga […]
RDC: FARDC yivuganye inyeshyamba eshatu i Minembwe izindi zirafatwa
Inyeshyamba eshatu ziciwe mu mirwano yazihuje n’igisirikare cya Congo, FARDC, kuwa Kabiri ushize muri Teritwari za Fizi na Minembwe, ho muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru yashyizwe ahagaraga n’igisirikare avuga. Aya makuru akaba avuga ko izindi nyeshyamba enye zafashwe ari nzima ndetse intwaro zazo zigafatwa. Igitero cya mbere cyagabwe ku muhanda uzwi nka Route nationale No […]
Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside bo mu zahoze ari Komine Mutura na Rwerere
Kuwa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwiharko abazize Jenoside bo mu zahoze ari Komine Mutura na Rwere. Kuri ubu ni Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu na Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Ni igikorwa cyabimburiwe […]
RIB yatangaje ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu dosiye ya Sankara ishyikirizwa Ubushinjacyaha
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha yasobanuye impamvu Sankara ataragezwa imbere y’amategeko ashimangira kandi ko afunzwe mu buryo bwubahirije nk’uko biteganywa n’itegeko numero 46/2018 yo ku itariki 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 12, ndetse yemeza ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha bitarenze kuri uyu wa Gatanu. Ibi Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo urwego […]
Ni gute wahangana n’ibibazo urimo-igice cya 3
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]
France: Perezida Kagame aritabira inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga ya Viva Tech
 Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, perezida wa repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga yitwa Viva Technology Conference bakaba bakunda kuyita Viva Tech iri kubera mu mugi wa Paris mu Bufaransa. Iyi ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi bakuru n’abagize ibigo by’ikoranabuhanga no guhanga udushya […]
Australia yahakanye ko Abanyarwanda babiri bishe ba mukerarugendo muri Uganda
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott John Morrison kuri uyu wa Gatanu yashwishurije itangazamakuru ko Abanyarwanda babiri bemerewe gutura muri iki gihugu bashinjwa kwica bamukerarugendo muri Uganda mu 1999. Aba banyarwanda, Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani bashinjwa kwica ba mukerarugendo umunani bari mu ishyamba rya Bwindi. Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Politico kivuga ko aba bagabo bahoze […]
Callixte Sankara wigambaga ibitero mu majyepfo yeretswe itangazamakuru
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru Callixte Sankara, umuvugizi w’umutwe wa FLN, wakunze kwigamba guhungabanya umutekano w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, uherutse gutabwa muri yombi. Sankara yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, ahari hateraniye abanyamakuru benshi bari babukereye bagiye kureba uwo mugabo wakunze kwigamba […]
Umuryango wa Seth Sendashonga wasabye Kenya gusubiramo urubanza ku iyicwa rye
Cyrie Nikuze Sendashonga, umufasha wa Seth Sendashonga wigeze kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda, yandikiye Leta ya Kenya ayisaba kongera gukurikirana abakekwaho kwica umugabo we mu ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 16 Gicurasi, nyuma y’imyaka 21 Sendashonga arasiwe I Nairobi. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabajije Cyrie Sendashonga niba koko ari […]
Burundi: Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wahoze akorera Bonesha FM yarusimbutse
Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wahoze akorera Radio Bonesha FM mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa kabiri ushize yararusimbutse nyuma y’abantu bagerageje kumwivugana. Biravugwa ko abantu bitwaje ibirwanisho bateye iwe mu rugo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ushize mu gace ka Kajaga, Komini Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’igihugu. Inshuti za Ruvakuki […]
Kamonyi: Abashoferi babiri ba Fuso bafashwe bagerageza gutanga ruswa
Kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe abagabo babiri bageragezaga guha abapolisi ruswa y’amafaranga 35000 ngo barekure imodoka zabo zari zafatiwe mu makossa. Abo bagabo bombi bose bari batwaye imodoka zo mu bwoko bwa Fuso zavaga mu karere ka Kamonyi zerekeza mu mujyi wa Kigali harimo uwitwa Ngizamahoro Fabien w’imyaka […]