Australia yahakanye ko Abanyarwanda babiri bishe ba mukerarugendo muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott John Morrison kuri uyu wa Gatanu yashwishurije itangazamakuru ko Abanyarwanda babiri bemerewe gutura muri iki gihugu bashinjwa kwica bamukerarugendo muri Uganda mu 1999.

Aba banyarwanda, Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani bashinjwa kwica ba mukerarugendo umunani bari mu ishyamba rya Bwindi.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Politico kivuga ko aba bagabo bahoze muri FDLR bajyanwe muri Amerika ariko bagirwa abere.

Minisitiri Morrisson agira icyo avuga kuri ibi yagize ati “  Ibyo baregwa byasuzumwe n’inzego zacu z’umutekano n’iz’abinjira n’abasohoka. Bagaragaje ko bitabahama. Ku bw’ibyo, bemerewe kuza muri Australia.”

Morrison yavuze ko hakozwe iperereza rihagije harebwa niba aba bagabo ibyo bashinjwa byaba ari byo.

Minisitiri Morrison yabwiye televiziyo yitwa Nine Network ko iby’iki kibazo abizi neza.

Ati “ Ibyo baregwa ndabizi. Ariko ibyo baregwa n’ibimenyetso, birahabanye cyane.

Uyu mugabo yunze mu byo Umucamanza w’Umunyamerika yemeje mu rubanza rw’aba bombi aho yavuze ko nta bimenyetso simusiga ko aba bagabo ari bo bishe ba mukerarugendo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

N’ubwo bimeze bityo, Ababuriye ababo muri ubu bwicanyi bakomeje kugaragaza kutishimira icyemezo cya Leta ya Australia cyo kwemerera aba Banyarwanda kuba muri iki gihugu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *