Kuwa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwiharko abazize Jenoside bo mu zahoze ari Komine Mutura na Rwere. Kuri ubu ni Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu na Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse muri  Nkamira rwerekeza ku rwibutso rwa Kanzenze.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, hashyizwe indabo kumva zo ku rwibutso rwa Kanzenze rushyinguyemo abagera kuri 8892 mu rwego rwo guha agaciro abarushyinguyemo no kubunamira. Hanafashwe umunota wo kubibuka bucece.
Hatanzwe kandi ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku ngero zo muri aka gace.
 Mu buhamya bwatanzwe na  Gasaza, yagarutse ku itotezwa bakorewe hano mu Bigogwe mu gihe cy’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 bakicwa kuko mu muryango wabo guhera kuri sekuru ukagera ku mwuzukuru bari 46 hakaba harasigaye babiri bonyine.
Yavuze ko kuba batarabona imibiri myinshi y’ababo baguye mu ishyamba rya Gishwati ari kimwe mu bintu bikomeje kubabaza abacitse ku icumu bo muri kariya gace.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Kabanda Innocent, yagarutse ku itotezwa Abatutsi bo mu cyahoze ari Gisenyi bahuye naryo. Yavuze Melchior Ndadaye wari Perezida w’u Burundi amaze gupfa, muri Gisenyi hashinzwe ishyirahamwe Fondation Melchior Ndadaye ryatotezaga Abatutsi kandi rishyigikiwe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.
 Yavuze ko bibabaje kuba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi hari abantu bayifiteho amakuru badashaka kuyatanga. Yasabye ubuyobozi ubufatanye mu gukurikirana abo bantu kugira ngo amakuru atangwe.
 Senateri Karangwa Chrysologue wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abanyamadini kugira uruhare mu gukangurira abayoboke babo baba bafite amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga.
Yagize ati “Abahagaririye amadini mumenye ko mwatsinzwe kuko iyo muhaguruka mukabuza abo muyobora ntabwo Jenoside iba yarabaye. Kuki mwigisha ibya Kana na Garileya mutaragera ntimwigishe abantu Gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside”.
Yahamagariye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe.


