Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru Callixte Sankara, umuvugizi w’umutwe wa FLN, wakunze kwigamba guhungabanya umutekano w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, uherutse gutabwa muri yombi.
Sankara yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, ahari hateraniye abanyamakuru benshi bari babukereye bagiye kureba uwo mugabo wakunze kwigamba ubugizi bwa nabi.
Ku itariki 30 Mata 2019 nibwo byatangajwe ko Sankara yafashwe ndetse ari mu maboko ya RIB, bishimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
RIB yatangaje ko Sankara yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, ariko ntiyavuga aho yafatiwe.
Yagaragaye nk’umuntu umeze neza, yambaye ishati y’ubururu, ipantaro ya kaki ndetse n’amarineti y’izuba aherekejwe n’abapolisi .
Sankara ntiyabashije kugira icyo avugana n’itangazamakuru, ariko umwunganizi we mu mategeko, Nkundabarashi Moise, yabashije kuritangariza ko ibijyanye n’ibyaha aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Yakomeje avuga ko Sankara ari we wamwihitiyemo ngo amwunganire kandi abavoka bafite amategeko abarengera mu kunganira ukekwaho ibyaha. Ati: “ Kuvuga ko hari abavoka basabwe kumwunganira ntibabikore bafite ubwigenge bwabo .”
Ku kibazo cy’umunyamakuru kijyanye n’uko uwo yunganira yafashwe, Nkundabarashi yagize ati: ” Umukiriya twunganira yafashwe nk’uko abandi bakurikiranweho ibyaha bose bafatwa, uno munsi ari mu maboko y’umugenzacyaha, arimo gukurikiranwa, kandi ibyagombaga gukorwa byose kugeza uno munsi byarubahirijwe .”
Yakomeje atangaza ko amabazwa yo ku rwego rw’ubugenzacyaha yarangiye, kandi mbere y’ibazwa yabonye umwanya wo kuganira n’uwo yunganira bakora n’amabazwa yasabwa n’ubugenzacyaha.

Yabajijwe uko ubuzima bw’uwo yunganira bwifashe niba nta kibazo cy’uburwayi runaka yaba afite cyangwa niba afite uburenganzira bwo kubonana na muganga, mu gusubiza agira ati: ” Uburenganzira bwo kubonana na muganga ni uburenganzira umuntu wese ukurikiranwe n’ubugenzacyaha yemererwa n’amategeko, ariko nibaza ko impamvu nyirizina y’iki gikorwa ubugenzacyaha bwakoze, ni uko mumaze kumubona. afite ubuzima bwiza, ibyo agomba kubona byose arabibona, ku buryo ntekereza y’uko kugeza ubu icyo kibazo kijyanye no kuba haba hari uburwayi afite ntacyo dufite mu mikurikiranire y’iyi dosiye .”
Yabajijwe amazina y’uwo yunganira agira ati: ” Umukiriya wanjye yitwa Nsabimana Callixte alias Sankara .”
Ku kijyanye no kuba yaba yarafunzwe byubahirije amategeko, yasubije agira ati: ” Njyewe icyo nabwira itangazamakuru nuko umukiriya wanjye afunze mu buryo bukurikije amategeko. ndetse n’ibyo umuntu wese ukurikiranwe n’ubugenzacyaha akenera, arabibona. kuri ubu rero icyo turimo gukora ni ugukurikirana dosiye ye igiye kugezwa mu bushinjacyaha, tukazakomeza gukurikirana, ubwo nihagera igihe cy’uko tujya mu rukiko ibyo ari byo byose muzabimenyeshwa .”


