Umubyibuho ukabije utera kanseri kurusha kunywa itabi: Ubushakashatsi

  Ikigo cy’Abongereza gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri kitwa CRUK, cyagaragaje ko umubyibuho ukabije ushobora gutera kanseri zitandukanye ku kigero cyo hejuru kurusha uko zaterwa no kunywa itabi ryinshi. Iki kigo, cyatangaje ko umubyibuho ukabije utera kanseri y’amara, impyiko,udusabo tw’intanga ngore ndetse n’iz’umwijima kurusha uko zaterwa no kunywa itabi. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko […]

Yapfuye atageze ku nzozi zo kuba umunyafurika w'umwirabura wa mbere wari kugera ku kwezi

Mandla Maseko wo muri Afurika y’Epfo yari kuzaba ari we munyafurika wa mbere w’umwirabura ugeze ku kwezi ariko yakoze impanuka ya moto ahasiga ubuzima. Iyi nkuru yababaje abanyafurika, Afurika y’Epfo n’umuryango we, ivuga ko yari yaratsindiye iyi tike ya Axe Apollo Space Academy mu 2013. Yabonye iyi tike n’abandi 22 bari baturutse mu bindi bihugu […]

KORESHA IYI “REMOTE” MU GUSUBIZA IBITEKEREZO BYAWE MU MWANYA WABYO-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho […]

APR FC ibaye ikipe ya mbere igeze muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa Kabiri mu irushanwa ry’imikino y’igikombe cya CECAFA Kagame Cup, yawusoje ibonye itike yo gukomeza muri 1/4, ikaba ari nayo kipe ya mbere ibashije gukatisha itike yo muri icyo cyiciro. APR FC yacakiranaga n’ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia, umukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri […]

Uburwayi bwa Kabayiza ufunganwe na Col. Byabagamba na muramu we bwateje impaka

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019, Urukiko rw’Ubujurire i Kigali rwahawe icyegeranyo ku burwayi bwa Francois Kabayiza, bityo biteza impaka mu rukiko aho umuganga yavuze ko uko uyu urwaye bitamubuza imirimo idasaba imbaraga nyinshi, uruhande rwe rukemeza ko ibyavuzwe na muganga nta kuri kurimo. Sergent Francois Kabayiza yari umushoferi wa Rtd Gen […]

Ubushakashatsi: Uko kwinukiriza umusuzi byagira akamaro mu buzima bwawe

Ubusanzwe umuntu iyo yinukirije umwakura w’amazuru (nerf olfactif) itanga utanga amakuru ko hari ikintu kinuka cyangwa guhumura. Ku  musuzi amakuru nta yandi twese tuzi uretse kunuka ku kijyanye n’umusuzi. N’ubwo  ubusanzwe ari uko tubizi, urubuga blowingfacts ruzwiho gutangaza ibizwi na bake, rutangaza ko ubushakashatsi  bwagaragaje ko kwinukiriza umusuzi bigira akamaro ku buzima bw’umuntu. Urubuga blowingfacts […]

Uko byangendekeye nsanze inzoka nini muri salo yo kwa databukwe-Ubuhamya

Najejwe no kubaramutsa mu izina ry’umwami Yesu, nitwa Jeanne iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, umusore iwabo ni mu Ntara y’Amajyaruguru,  nkaba nifuza ko mungira inama nyuma y’ibyambayeho. Mfite umukunzi w’umusore, twasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi gushize ndetse tunateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa munani ariko ubu ubukwe bwajemo kidobya. Mbere y’uko dusezerana, umusore namusuye […]

Isabukuru ya nyina wa Diamond na Tanasha: Ibyamamare byitabiriye, udushya, amafoto n'amashusho

Uwa 7 Nyakanga 2019, wari umunsi w’ibyishimo bihuriranye kuri Diamond Platinumz wizihize isabukuru y’umubyeyi we, Sabura Kasimu  n’umukunzi Tanasha Donna. Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, cyane abahanzi bakorera umuziki mu nzu ya Wasafi. Se wa Diamond, Abdul Juma ari mu bitabiriye ibi birori by’umukazana n’uwahoze ari umugore we. Abandi bitabiriye harimo Harmonize na Mbosso bahuriye […]

ICC yahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu

Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Nyakanga, rwemeje ko Gen. Bosco Ntaganda ahamwa n’ibyaha 18 by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu byakorewe muri Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2002 na 2003. Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha byose bigera kuri 18 by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu yari akurikiranweho birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira […]

Rusizi/ Rwimbogo: Ibyo tumaze kwigezaho ni urugero nyarwo rwo kwibohora- Abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bahamya ko  ibyo bamaze kwigezaho mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye bishimangira imvugo yabo ko ubumwe bw’Intore bunoza intambwe, ubu bakaba bafite byinshi bashima Leta. Babitangaje ubwo batahaga  bimwe mu bikorwaremezo bubatse ubwabo mu mwaka w’imihigo 2018-2019, birimo iyagurwa ry’umurenge wabo  nyuma yo kubona […]

USA: Abashakashatsi babashije kuvura HIV mu mbeba 9 muri 23 bakoreyeho ubushakashatsi

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babashije gukura HIV muri DNA z’imbeba zari zandujwe sida mu rwego rw’igerageza, indi ntambwe iganisha ku kubona umuti wazavura miliyoni 37 z’abantu bagendana n’agakoko ka sida. Mu nyigo yashyizwe ahagaragara kuwa Kabiri ushize, abashakashatsi bo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya Lewis Katz rya Kaminuza ya Temple n’abo mu […]

Abantu Batanu bakomeretse ubwo bakinaga n'ibimasa- REBA AMAFOTO

Umukino wo kwiruka banakina n’ibimasa, ni umukino witabirwa n’imbaga y’abaturage bagamije kwishimisha, ariko rimwe na rimwe ugasiga bamwe mu byago birimo no kuhaburira ubuzima. Uyu mukino wo kwiruka kw’ibimasa ‘bull runs’ waberaga mu gihugu cya Espagne, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, mu birori by’iserukiramuco “San Fermin festival’ byaberaga mu Majyaruguru y’iki gihugu, […]

Trump yibasiye ambasaderi w'Ubwongereza wanenze imikorere ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasubije ambasaderi w’Ubwongereza unenga imikorere mu ngoro ya White House. Ejo tariki ya 7 Nyakanga, ubutumwa bwa Sir Kim Darroch uhagarariye Ubwongereza muri iki gihugu yandikiye abayobozi bamukuriye bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Mail on Sunday. Ni ubutumwa yohereje abicishije kuri email kuva mu 2017; bwose buvuga ku mikorere […]

Burundi: Impuguke mu buvuzi bw’amaso y’Umunyarwanda yamaze icyumweru gisaga muri kasho za SNR

Umuganga w’Umunyarwanda wari umaze iminsi yaratawe muri yombi mu gihugu cy’u Burundi yarekuwe mu mpera z’icyumweru gishize ariko ntihatangwa ibisobanuro ku mpamvu yari yatumye atabwa muri yombi. Ni umuganga (docteur) bivugwa ko yitwa Regis Mfuranzima, uri mu kigero cy’imyaka 30, akaba impuguke mu buvuzi bw’amaso (ophthalmologist), ukora kuri Clinic iherereye ahitwa Gishubi muri Gitega. Biravugwa […]

Umutoma Ange Kagame yateye umukunzi we bagiye kubana akaramata

N yuma y’umunsi umwe yambikanye impeta yo kubana akaramata n’umukunzi we, Ange Kagame yagaragaje ibyishimo afite ku mutima, aho yamutangarije abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ko ari we ubugingo bwe bwihitiyemo. Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019, nibwo Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambikanye impeta n’umukunzi we, Bertrand […]

ICC igiye gutanga umwanzuro ku rubanza rwa Gen. Bosco Ntaganda

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Nyakanga 2019, nibwo rutangaza umwanzuro warwo mu rubanza rumaze igihe rukurikiranyemo Umunyekongo, Gen. Bosco Ntaganda, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba. Urukiko kuri uyu wa Mbere ruratangaza niba mu iburanisha rwarasanze Ntaganda ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha nta gushidikanya. Gen. Bosco Ntaganda yari akurikiranweho ibyaha bigera muri […]

Igihugu cya Nigeria nacyo cyashyize umukono ku masezerano y'Isoko Rusange rya Afurika

Igihugu cya Nigeria, cya mbere mu bukungu ku mugabane w’Afurika, nacyo cyashyize umukono ku masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika agamije kongera uko ibihugu byo kuri uyu mugabane bihahirana hagati yabyo. Bivuze ko Eritrea ari cyo gihugu kimwe rukumbi cy’Afurika gisigaye kitarashyira umukono kuri aya masezerano y’ubucuruzi. Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) uvuga ko Eritrea ititabiriye ibiganiro […]