Abantu Batanu bakomeretse ubwo bakinaga n'ibimasa- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umukino wo kwiruka banakina n’ibimasa, ni umukino witabirwa n’imbaga y’abaturage bagamije kwishimisha, ariko rimwe na rimwe ugasiga bamwe mu byago birimo no kuhaburira ubuzima.

Uyu mukino wo kwiruka kw’ibimasa ‘bull runs’ waberaga mu gihugu cya Espagne, kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, mu birori by’iserukiramuco “San Fermin festival’ byaberaga mu Majyaruguru y’iki gihugu, mu Mujyi wa Pamplona.

W14

Mu gihe bamwe mu baturage baba bakina n’ibimasa, bakabisembura, nabyo bikaboma inyuma, uwo gifashe kikamucumita ihembe cyangwa se akagikwepa, bamwe ntabwo byabahiriye.

Abantu batanu barimo n’umukobwa w’imyaka 19, nk’uko DM ibitangaza ngo bakomerekejwe n’ibi bimasa. Abagabo babiri n’umugore bari mu bitaro nyuma yo gukomereka ku mutwe.

W3

Uwa kane ikimasa cyamuteye ihembe kimuvuna urutugu rw’ibumoso, naho uwa gatanu ngo akaba yagize imvune ikomeye, aho ngo cyamuteye ihembe mu mugongo, kimuvuna urutirigongo.

REBA AMAFOTO :

W1 W2  W4 W5 W6 W7 W8 W9 W10 W11 W13

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *