Uko byangendekeye nsanze inzoka nini muri salo yo kwa databukwe-Ubuhamya

Sangiza iyi nkuru

Najejwe no kubaramutsa mu izina ry’umwami Yesu, nitwa Jeanne iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, umusore iwabo ni mu Ntara y’Amajyaruguru,  nkaba nifuza ko mungira inama nyuma y’ibyambayeho.

Mfite umukunzi w’umusore, twasezeranye imbere y’amategeko mu kwezi gushize ndetse tunateganya gukora ubukwe mu kwezi kwa munani ariko ubu ubukwe bwajemo kidobya.

Mbere y’uko dusezerana, umusore namusuye rimwe, ababyeyi be n’abavandimwe turamenyana, ibirori biraba, tuvuye gusezerana dusangirira hamwe, nkabona banyishimiye.

Hashize icyumweru kimwe nibwo umusore yambwiye ko ngo biteguye kunyakira mu rugo, ngezeyo nsanga mbese hari abantu bakuru bo mu muryango batarenze batandatu, nanjye n’uwo musore.

Twarariye, ariko bashyizeho isengesho ndyibazaho, kuko numvaga bavugamo amazina y’abantu nkumva sinsobanukiwe. Twarariye inyama nyinshi, amafiriti, imiceri n’ibindi bitandukanye, bazana inzoga baranywa.

Nyuma nibwo umugabo umwe bita mukuru mu muryango, ari nawe waje muri Gacaca iwacu, yafashe ijambo ati ‘Aka niko kanya ko kwakira umukazana wacu mu muryango’ ubwo twaratuje twese, umusore arambwira ngo singire ubwoba, ahubwo ndushaho kubugira.

Mana we! haje umukobwa atereka igitaro cyagutse, kimwe batundisha ifumbire mu cyaro, arambika aho, nta kintu kirimo, ako kanya batangiye kuririmba indirimbo ntumva neza, nongeye kureba kuri cya gitaro mbonamo uruyoka [inzoka] runini cyane! umutima wahise ukuka, mbura aho njya, gitangiye kukivamo nibwo nahise nsakuza cyane mvuga ngo Yesu weeee!

Mbese ni birebire, gusa icyagaragaye aho ni uko ntishimiwe, nakoze ibishoboka byose mpita nsezera, barambwira ngo nakiriwe mu muryango, mbese ni inkuru ndende cyane, gusa nshima Imana yatumye mpava.

Kuva uwo munsi nahise nanzura ko ntabana n’uwo musore, n’umuryango wanjye narawubibwiye ariko wo ntabwo ubyumva, narerewe mu muryango nta babyeyi mfite, ariko kubera ko umuryango narerewemo uziranye cyane n’uwo naringiye gushyingirwamo ukomeje kumpatira gukomeza ubukwe, sinzi impamvu, ahubwo naketse byinshi ko bari bafite byinshi baziranyeho.

Mungire inama, nkore iki? Ndibaza ukuntu ngiye kwaka gatanya nkumva birambabaje pe! nakwibuka inzoka nabonye na none nkumva umutima urakutse pe! mungire inama pe!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *