Abakinnyi batanu ba Eritrea bageze muri Uganda baburirwa irengero

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ya Eritrea y’abatarengeje imyaka 20 bavuye muri hoteli bari bacumbitsemo muri Uganda ntibongera kuboneka. Bamwe mu bakurikirana iyi kipe babwiye BBC ko aba bakinnyi bacitse ndetse ubu bakaba bari gusaba ubuhungiro muri Uganda. Ikipe ya Eritrea yagiye muri Uganda mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 ubu igeze mu mikino ya […]

Abivuriza ku bitaro bya Kibungo bemeza ko ari iby'icyitegererezo ku izina gusa

Abatuye mu turere twa Ngoma na Kirehe bavuga ko n’ubwo begerejwe ibitaro bya Kibungo byitwa iby’ icyitegererezo, bababazwa n’uko badahabwa serivisi bifuza bigatuma boherezwa kwivuriza i Kigali n’ahandi. Bavuga ko Leta ikwiye kubafasha ibi bitaro ntibibe iby’icyitegererezo ku izina gusa ngo kuko boherezwayo bagasanga nta baganga bashobora kubavura bahari. Niringiyimana Emmanuel ni umwe mu baturage […]

Burundi: Kuburirwa irengero k'uwahoze akora muri Minisiteri n'urupfu rw'umusifuzi byabaye amayobera

Kuburirwa irengero kwa Jean Marie Vianney Rugerinyange wakozeho muri Minisiteri y’Umuco mu Burundi n’urupfu rwa Deogratias Arakaza(Douglas) wari umusifuzi muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, bikomeje kuba amayobera. Inkuru ya JMV Rugerinyange ivuga ko aheruka kugaragara ku cyumweru, kugeza ubu umuryango ndetse n’inshuti ze utazi irengero rye. Umukozi we uheruka kumuca iryera avuga […]

Mugabo/Mugore, dore ibintu 6 uzirinda kwirukankira gukora ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe muri mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina, buri wese niho aba yerekeje ubwonko, hari ibigenda neza hakaba n’ibindi bishobora kutaba uko mwabyifuzaga bityo rero ntabwo ari ngombwa guhita wirukira kugaragaza ko wari warambiwe cyangwa ngo ugaragaze ko uwo mwari kumwe utamunezerewe. Dore ibyo ugomba kwirinda ugisoza iki gikorwa: 1.Guhita wambara imyenda Kwambara imyenda […]

Kigali: 25 barimo Rtd. Maj. Mudasiru warasiwe ukuguru muri Congo bagejejwe mu rukiko

Abantu 25 biganjemo urubyiruko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019, bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, bashinjwa gukorana n’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uko ari 25 harimo abasirikare babiri, Rtd Maj Habib […]

Bobi Wine yiyemeje gushoza intambara kuri leta n'igisirikare cya Uganda byeruye

Nyuma y’aho Leta ya Uganda ibujije abaturage kwambara ingofero zitukura harimo n’izambarwa n’abari mu ishyaka rya Democratic Party/People Power rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yiyemeje guhangana na yo. Leta ya Uganda yatangaje ko bene izi ngofero zigiye kujya zambarwa n’amwe mu masekisiyo (sections) y’igisirikare cya Uganda, UPDF, ishingiye ku ngingo yo mu […]

Mugenzi wange Jya uhora usengera akazi kawe – Rev. Nibintije

Gutegeka kwa Kabiri 16:15 “ Umare iminsi irindwi uziririza Uwiteka Imana yawe iminsi mikuru, uyiziririze aho Uwiteka azatoranya, kuko Uwiteka Imana yawe izaguhera umugisha imyaka yawe yose n’ibikuva mu maboko byose, kandi uzagira umunezero musa.” Umwanya n’akazi ako ari ko kose, Imana yateguye uburyo bwo kuguha umugisha. Mu kuri, ntabwo ufite umushahara ntarengwa, amashuri, ubushobozi […]

Ikigo cya RITCO kigiye kujya gifasha aba-Rayons gutera inkunga ikipe yabo

Ku wa 1 Ukwakira 2019, Ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka n’Ikigo gitwara abagenzi cya RITCO (Rwanda Inter-Link Transport Company). Aya masezerano avuga ko buri mufana n’umukunzi w’iyi kipe uzajya atega imodoka za RITCO, mu mafaranga yatanze, amwe azajya avaho, agashyirwa muri ikipe. Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey abona ko Rayon n’iki kigo hari […]

Nyabihu: Barasaba indishyi ku myaka yabo yangirikiye aho umupolisi yiciye umuturage

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, bari bafite imyaka ahaherutse kurasirwa umuntu agahita apfa, barasaba ko Leta yabaha indishyi ku myaka yabo yangijwe n’abaturage baje bahuruye. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 ni bwo aha mu mudugudu wa Zihari akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, akarere […]

Iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ko nta mbyiro ufite- Museveni abwira Abanyamerika

Minisitiri w’Ubucamanza muri Uganda, Bart Katurebe yasuzuguwe bikomeye ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi bikaba byatumye Perezida Museveni acira umugani iki gihugu cy’igihangange ku Isi. Aka gasuzuguro kaje nyuma yaho General Kale Kayihura akomanyirijwe kudakandagira muri Amerika. Min.Bart Katurebe ngo na we akaba aherutse guhabwa ‘Visa’ ijya muri Amerika ku bwaburembe, yanagerayo […]

Nsoje isezerano nahaye abakinnyi ba Rayon Sports-Bakame

Ndayishimiye Eric Bakame, wahoze akinira Rayon Sports bagatandukana nabi, ubu akaba akinira AS Kigali, nyuma yo gutwara igikombe cya Super Cup  yihanganishije abafana b’iyi kipe ndetse ko asoje isezerano yabahaye. Mu kwezi k’Ugushyingo 2018 nibwo uyu munyezamu wari umaze igihe kinini yarahagaritswe na Rayon Sports ashinjwa kuyigambanira yatandukanye nayo ku buryo bweruye, ahita yerekeza muri […]

Jose Chameleone yabwiwe ko azicwa

Umuhanzi Dr. Jose Chameleone atangaza ko amaze iminsi yakira ubutumwa bumubwira ko azicwa buvuye ku muntu w’umujenerali. Joseph Mayanja aherutse gutangaza ko azahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala. Kuri uyu mwanya ahanganye na Rtd. Lt.Gen. Henry Tumukunde wahoze ayobora Minisiteri y’Umutekano ya Uganda. Aganira n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Chameleone yavuze ko yamaze kugeza ikirego […]

RDC: Umuhanda wiswe uw'Urupfu kubera ubwicanyi bw'inyeshyamba zikomoka Uganda

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyafunguye umuhanda wari umaze imyaka ibiri ufunze kubera ubwicanyi inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zawukoreragamo. Ni umuhanda Mbau-Kamango wari umaze imyaka ibiri ufunze bitewe n’ibitero bya ADF, uyu muhanda ukaba warahawe izina ry’Umuhanda w’Urupfu, bitewe n’ibyawukorerwagaho, abaturage bakumirwa kuwucamo. Umuvugizi w’ingabo za FARDC ziri muri Operasiyo […]

Kinigi: Umwana muto yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n'imbogo

Umwana wo mu Murenge wa Kinigi witwa  Phocas Manizabayo yahuye n’imbogo zigera ku 150 maze imwe imukubita ihembe ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri. Manizabayo w’imyaka 14 yahuye n’izi mbogo zasubiraga muri pariki y’Ibirunga mu gitondo cyo ku wa 30 Nzeri 2019, ubwo yari agiye kugura isabune ku iduka, imwe imutera ihembe ku itako. Gitifu […]

Ishyaka ry’uwangiwe kuba umusenateri rivuga ko ritanyuzwe

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi (PDI),  Mussa Fazil Harelimana avuga ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwanze kandidatire ya  Uwamurera Salama, Umuhuzabikorwa w’iri shyaka  mu Ntara y’Iburengerazuba wahataniraga kuba umusenateri. Urukiko  rw’Ikirenga kuwa Mbere tariki ya 01 Ukwakira 2019  rwanzuye ko  Uwamurera Salama atagirwa umusenateri bitewe n’uko ngo nta bunararibonye afite. Uyu mwanzuro warwo ngo wisunze […]

Koreya ya Ruguru yarasiye igisasu cya Misile munsi y'inyanja

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cya misile ikirasiye mu bwato bugendera munsi y’amazi magari, ikaba yabikoze mu rwego rwo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi. Ni mu gihe hari hashize amasaha macye iki gihugu gitangaje ko kigiye gusubukura ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bijyanye n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri. Abategetsi ba Koreya y’epfo bavuze ko igisasu cya […]

Nkombo: Barataka inzara, kurya kabiri ku munsi bisaba umugabo bigasiba undi

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batakibuka uko kurya kabiri ku munsi bisa, ko abana babo kujya ku ishuri mu gitondo bagize icyo bafata ari nk’inzozi kubera uko ubuzima bwaho buteye binajyanye n’uko bagira uturima duto tutanacyera neza nka kera kubera  guhora baduhinga ntibagire n’igihe baturaza ngo twisubire, bagasaba […]