Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyafunguye umuhanda wari umaze imyaka ibiri ufunze kubera ubwicanyi inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zawukoreragamo.
Ni umuhanda Mbau-Kamango wari umaze imyaka ibiri ufunze bitewe n’ibitero bya ADF, uyu muhanda ukaba warahawe izina ry’Umuhanda w’Urupfu, bitewe n’ibyawukorerwagaho, abaturage bakumirwa kuwucamo.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC ziri muri Operasiyo Sokol1, Mark Hakuzah avuga ko uyu muhanda wabaye ufunguye kugira ngo bifashe n’abasirikare kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba zigaruriye aka gace uyu muhanda unyuramo, nyuma yaho zinagabye igitero gitunguranye kuri izi ngabo za Leta.
Akomeza avuga ko izi nyeshyamba mu mwaka ushize zakubye gatatu ubwicanyi, zica abasaga 132, mu gihe mu mwaka wa 2017 zashinjwe kwica ababarirwa muri 38.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda gitangaza ko izi nyeshyamba zishinjwa kwica abasaga 700 kuva mu mwaka wa 2014.
Ubwicanyi zishinjwa muri Congo no muri Uganda zikomoka zirabuhashinjwa. Umwaka ushize Perezida Museveni akaba yaravuze ko izi nyeshyamba zishinjwa kwica Andrew Felix Kawesi wari umuyobozi muri Polisi ya Uganda n’abandi bayobozi.
Â


