Uganda: Umunyarwenya  avuga ko adateze gusaba  imbabazi ku byo yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya wo muri Uganda, Patrick Salvado Idringi avuga ko abifuza ko asaba imbabazi ku bwo kuvuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwenya rwe, bizabatwara igihe kirekire.

Uru rwenya ngo yaruteye ubwo yari mu Mujyi wa  Kampala, kuwa 5 Mata 2019 muri Selena Hotel, ubwo habaga igitaramo cya Awilo Longomba.

Salvado yavuze ko hari amagambo  abakozi bo muri RwandAir bakunda kuvuga arimo: amahoro, amafaranga, amahanga, Paul Kagame, na jenoside.

Bamwe mu Banyarwanda ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko nta rwenya rurimo ku kuba Salvado yakoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ingingo isekeje.

Bavuze ko uyu munyarwenya akwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda.

Uwitwa Seth Butera kuri Twitter ati “Ibi bintu ntibisekeje na busa. Ushobora kuba utazi jenoside icyo ariko nibura reka gutoneka ababuze ababo no kwambura agaciro ka kimuntu inzirakarengane. Ukwiriye gusaba imbabazi Abanyarwanda.”

Mugenzi we, Ladislas Ngendahimana yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi atari ingingo yo kujya kuvugaho ibyo gushimisha abantu.

Mu gusubiza Butera, Salvador yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yavuze ko ibyo aba Banyarwanda bamusaba, adateze kubikora kuko ngo nta kibi yakoze abona cyatuma asaba imbabazi.

Ati “ Uzazitegereza [imbabazi] igihe kirekire. Sinshobora gusaba imbabazi ku bwo kuba utarabashije kumva urwenya rwanjye. Nagusaba ngo umbwire urwenya naba narakoze kuri jenoside. Nurumbwira noneho nzasaba imbabazi. Navuze ngwiki nyakubahwa?”

img 20190930 wa01894423060355033599990

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Igihurizwaho n’abakoresha Twitter ni uko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 atari ingingo yo kugarukwaho nk’igisekeje.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *