Nyabihu: Barasaba indishyi ku myaka yabo yangirikiye aho umupolisi yiciye umuturage

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, bari bafite imyaka ahaherutse kurasirwa umuntu agahita apfa, barasaba ko Leta yabaha indishyi ku myaka yabo yangijwe n’abaturage baje bahuruye.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 ni bwo aha mu mudugudu wa Zihari akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, akarere ka Nyabihu hapfiriye umuntu arashwe n’umupolisi, ni igikorwa cyakurikiwe no guhurura kw’abaturage babarirwa mu magana, bahise bakora ikivunge muri iyi mirima yari ihinzemo imyaka itandukanye.

Abahafite imyaka bavuga ko ibi byabasigiye igihombo gikabije kuko imyaka yabo yahangirikiye bikomeye, nk’aho uyu muntu yiciwe nyir’izina hari hasanzwe hahinze ibireti biragoye ko nyirabyo yazasubiramo kugira icyo akuramo.

Mu nkengero zaho naho hari hahinze ibirayi bimwe bitangiye kumera ibindi birimo kuraba na byo ntibyasigaye amahoro, aha ni ho bene byo bahera bavuga ko bakwiye guhabwa indishyi kuko iki ari igihombo bahamagariwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, aganira na Radiotv1 dukesha iyi nkuru, avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge ari bwo bukwiye kwinjira muri iki kibazo bwabona ari ngombwa koko bukaba bwakigeza ku rwego rw’Akarere nabo bakabona kureba icyo bagikoraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Gahutu  Jean Paul yumvikana mu mvugo igaragaza ko ubuyobozi butari bwiteguye kugira icyo bufasha aba baturage, aho avuga ko bugiye gushaka uko bwakora igenzura ku myaka yose yaba yarahangirikiye bagashyikiriza raporo urwego rw’Akarere rukaba ari rwo rwabifataho umwanzuro.

Imwe mu myaka abuturage bavuga ko yangiritse cyane ni ibirayi n’ibireti bemeza ko byanze bikunze umusaruro bari bategereje badashobora kuwubona, mu gihe rero bavuga ko n’uburyo uwo muntu wahaguye yishwe babibonamo akarengane bakavuga ko nyirabayazana ari nawe ukwiye kubazwa igihombo cyose byabateje.

uhh
Abaturage bari bahuruye ku bwinshi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *