download-6.jpg

2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Umugabane wa Afurika ugizwe n’ibihugu 54 byemewe n’Umuryango w’Abibumbye. Gusa hari ibindi ‘bihugu’ nka Reunion, Sahara y’Uburengerazuba, Mayotte na Saint Helena bitaremerwa ahubwo bikaba kuba byakwemerwa nk’ibihugu bikaba bigisuzumwa.

Mu nzego zitandukanye ziba zigize ibi bihugu harimo igisirikare. Mu Isi ya none, igisirikare kivuze byinshi ku gihugu. Hari aho usanga kiri mu bigenerwa ingengo y’imari nyinshi muri Afurika bitewe n’icyo ubutegetsi bushyize imbere.

Muri uko gushyiramo ifaranga mu gisirikare, haba hagamijwe kugikomeza kugira ngo kibe cyahangana n’umwanzi igihe yaba ashatse kuvogera ubusugire.

Muri uko gukomeza igisirikare, bitewe n’uko igihugu kibikora ku kigero kiri hejuru, niho haturka kuba igisirikare cy’igihugu runaka cyaba cyiza, kigakomera kurusha icy’ikindi gihugu. Ibi ariko nanone biterwa n’izindi mpamvu zitandukanye kuko ntibyarangirira ku gushyiramo amafaranga yonyine.

Urubuga Global Firepower rwakoze urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye ku Mugabane wa Afurika mu 2020. Mu gukora uru rutonde, hibanzwe ku ngingo zikurikira: Abasirikare bari mu kazi igihugu gifite, umubare w’ingabo zirwanira mu mazi, guha amavuta ibikoresho by’akazi bituma ibikorwa bya gisirikare bikorwa, umubare w’indege z’intambara, ingengo y’imari y’umutekano ndetse n’ibijyanye n’ibikoresho.

Dore uko ibi bihugu bikurikirana:

Angola iza ku mwanya wa Gatanu n’intwaro zirasa misile na roketi 115 ndetse na helikoputeri 126.

download-6.jpg

Nigeria ni iya Kane n’abasirikare 120,000 n’ibimodoka by’intambara 1,789. Uru rubuga ntirutangaza imibare y’indege z’intambara. Abagera ku bihumbi 52 ni inkeragutabara.

nigerian-soldiers-12.jpg

Afurika y’Epfo ni iya Gatatu n’ibimodoka by’intambara ibihumbi bibiri n’abasirikare ibihumbi 81,300. Nta mubare w’indege z’intambara utangazwa.

953d69923c0541579e39cad6b92f7932_18-2.jpg

Umwanya wa Kabiri uriho igihugu cya Algeria gifite ibimodoka by’intambara ibihumbi bibiri n’izirasa misile na za roketi 316. Nta mubare w’abasirikare utangazwa cyangwa se uw’indege z’intambara.

1875538634wer36-2.jpg

GFP yatangaje ko Misiri ikomeza kuza ku mwanya wa Mbere muri Afurika. Ifite abasirikare 920,00 n’ibimodoka by’intambara 11,700.

egyptian-soldiers-marching-through-the-streets.jpg

GFP itangaza ko mu bindi bihugu bikurikiraho ari : Morocco, Ethiopia, DR Congo, Sudan na Libya.

Ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo biza kuri uru rutonde, harimo: Kenya ku mwanya wa 12 na Uganda ku mwanya wa 13 na Tanzania ku mwanya wa 24. Ibihugu nk’u Rwanda, Burundi, Sudani y’Epfo ntibiri ku rutonde rugizwe n’ibihugu 35 byo muri Afurika.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
    Muli iki gihe,igisirikare gikomeye kirangwa na Military Technology:Hypersonic missiles,Cyber technology,Electronic warfare,etc…Abasize abandi muli izo technologies ni ibihugu 3 gusa:USA,Russia na China.Ubu bageze mucyo bita Artificial Intelligence.Gusa birajyana isi ahantu habi. Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

  2. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika

  3. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
    Uru rutonde rwasubiwemo runagaragara kuri :urugero: wandika kuri Google 20 country powerful army’s in Africa 2020 uhita urubona.gusa 1-Egypt 2-Ethiopia 3-Aligeria ….thanks

  4. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
    Uru rutonde rwasubiwemo runagaragara kuri :urugero: wandika kuri Google 20 country powerful army’s in Africa 2020 uhita urubona.gusa 1-Egypt 2-Ethiopia 3-Aligeria ….thanks

  5. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
    Muribibyose muvuze misiri no1nibyo ariko nubwo mwavuze ibikoresho Angola irusha ababandi Nigeria 0 souther africa nibikoresho gusa bibitseho naho igisirikare 0 mwibuke ibyobaboneye Africa yohagati.

  6. 2020: Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika
    Muribibyose muvuze misiri no1nibyo ariko nubwo mwavuze ibikoresho Angola irusha ababandi Nigeria 0 souther africa nibikoresho gusa bibitseho naho igisirikare 0 mwibuke ibyobaboneye Africa yohagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *