Amakamyo agera ku 100 amaze ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mupaka wa Rusizi 2
Hafi imodoka ijana z’amakamyo zikoreye ibicuruzwa zakumiriwe ku mupaka kuva mu byumweru bibiri bishize, mu marembo y’umujyi wa Bukavu ku mupaka wa Rusizi/Ruzizi 2. Iki gice cy’umuhanda cyahagaritswe n’insorensore za karitsiye zigaragambije kubera umunyemari ushaka gusana uyu umuhanda ungana n’ibirometero bibiri wangiritse. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko izi modoka zaturutse muri Kenya ndetse […]
Uganda irabaza umuturage wayo ivuga ko yaburiye mu Rwanda
Leta ya Uganda binyuze muri Minisiteri yayo y’ububanyi n’amahanga, yandikiye u Rwanda irusaba kuyirangira aho umuturage wayo bivugwa ko yaburiye mu Rwanda aherereye, mu gihe ikeka ko ashobora kuba afungiye muri imwe mu magereza yo mu mujyi wa Kigali. Uwo Uganda ibaza u Rwanda yitwa Ivan Peter Egessa, akaba ari inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga yakoreraga […]
Perezida Museveni yahaye asaga Frw miliyoni ebyiri umuryango w’uwarasiwe mu Rwanda
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahaye umuryango wa Theogene Ndagijimana warasiwe mu Rwanda amafaranga asaga miliyoni ebyiri nk’impozamarira. Ndagijimana yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda kuwa 18 Mutarama ashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu nk’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwabyemeje. Uyu yishwe ari kumwe na bagenzi be Emmanuel Mbabazi na Eric Bizimana ahitwa Kamugu mu Karere […]
LaForge Fils Bazeye na Abega basabye ko urubanza rwabo rusubikwa
Kuri uyu wa kane urukiko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza ruregwamo Nkaka Ignace uzwi nka ‘La Forge Fils Bazeye’ na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ‘Abega’; ku bw’ubusabe bwabo. Nkaka Ignace wahoze ari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe ubutasi muri […]
Recruitment of Radio Access Network Interns at KT Rwanda Networks Ltd
KT Rwanda Networks Ltd is the only 4G LTE infrastructure company in Rwanda, jointly invested by the Government of Rwanda and kt exclusively for wholesale provision of universal mobile broadband network in Rwanda using 4G LTE technology. The wholesale network service for mobile broadband will help to promote healthy competition for advanced retail services and […]
Nyarugenge: Mudugudu arashinja gitifu w’umurenge kumugambanira
Uwahoze ayobora Umudugudu wa Ruhango uherereye mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Kanyarutoke Dieudonne arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyibizi Jean Claude kumugambanira bikamuviramo gufungwa no gutakaza umwanya we. Kanyarutoki avuga ko mu ijoro ku wa 08 Ukuboza 2019 ubwo yari iwe mu rugo aryamye, yumvise umuntu wamukomangiraga amusaba gusohoka, […]
Kenya: Umugabo yeteye inda nyirabukwe
Umugabo w’imyaka 32 utuye ahitwa Webuye muri Kenya witwa Kelvin Wailuba yateye inda nyirabukwe w’imyaka 43 wari waje gufasha umukobwa we, Nekesa kwita ku mwana wabo w’imyaka itanu. Nekesa avuga ko umugabo utatangajwe amazina we atigeze ahakana kuba yaragiranye ibihe byiza na nyirabukwe, ingingo ituma uyu mugore yicuza icyatumye asaba nyina utavuzwe amazina kuza kumufasha […]
Muhima: Umukobwa yatawe muri yombi ashinjwa “gutuka” mudugudu
Umukobwa witwa Magnifique wo mu Mududgudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima yafashwe n’inzego z’umutekano, akurikiranweho ko ngo yatutse umuyobozi w’umudugudu, Mbabazi Djamila wari mu kazi ke. Abaturage batuye muri uwo mudugudu babwiye Bwiza.com ko Magnifique yatawe muri yombi mu minsi ibiri ishize akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iri ahitwa La Galette mu […]
Huye: Abasaza n’abakecuru bacumbikiwe mu Babikira barasaba ko insina zibatunze zitatemwa

Abakecuru n’abasaza 28 bacumbikiwe mu kigo cy’Abihayimana giherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, barasenga Imana ijoro n’amanywa ngo urutoki ruri mu kigo cyabo ntiruzatemwe. Ni mu gihe, muri iyi minsi, nk’uko abaturage babivuga, ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba buri gutema insina ziri mu mirima yo muri uwo murenge mu rwego rwo gusukura umugi. […]
Musanze: Umukecuru n’abuzukuru be batatu bituma ku gasozi
Umukecuru witwa Gaudance Nyirambona w’imyaka 68 utuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, avuga ko yituma ku gasozi we n’abuzukuru be batatu. Uyu mukecuru usanzwe anafite ubumuga avuga ko yiherera mu gasozi abuzukuru be akabajyana mu gihuru. Ati ” Nituma iyo nagiye guca inshuro. Akuzukuru kanjye kacukuye umwobo hariya inyuma, […]
Subject Manager for Information Communication Technology at Kepler
The challenge: All across sub-Saharan Africa, millions of young people struggle every day with access to education and employment – and the kinds of livelihoods that lead to economic security and mobility for themselves and their families. Every young person deserves the chance to be educated; every young person deserves the opportunity to have a […]
Huye: Abaturage barataka ukwiyongera k’ubujura nyuma yo gusenyerwa inzitiro
Mu gihe bamwe mu batuye umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye bavuga ko bibasiwe n’umubare munini w’ibisambo byiba bitewe no gutegekwa gukuraho ingo z’imiyenzi n’imbingo byari bikikije ingo zabo. Aba baturage bavuga ko batabasha gusinzira bitewe n’ubujura bwiyongereye,bw’abitwikira ijoro bakaza kubiba babasanze mu ngo. Abaturage bavuga ko ubujura bwiyongereye nyuma y’aho ubuyobozi bubasenyesheje […]
Driver at LuNa Smelter Ltd
LuNa Smelter Ltd is Rwanda’s established tin smelter in Kigali Rwanda. As part of its optimization and localization plans the company is recruiting professionals to fully optimize its production capacity and hence cater to the country’s growing demand for the mining sector, and that of the region. LuNa Smelter Ltd is looking for an experienced […]