Nyarugenge: Mudugudu arashinja gitifu w’umurenge kumugambanira

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ayobora Umudugudu wa Ruhango uherereye mu Kagari ka Ruriba mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Kanyarutoke Dieudonne arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyibizi Jean Claude kumugambanira bikamuviramo gufungwa no gutakaza umwanya we.

Kanyarutoki avuga ko mu ijoro ku wa 08 Ukuboza 2019 ubwo yari iwe mu rugo aryamye, yumvise umuntu wamukomangiraga amusaba gusohoka, yareba agasanga ari umupolisi wavugaga ko atumwe n’umuyobozi w’umurenge wamusabye kumwitaba.

Ngo impamvu y’uko gutumizwa ni uko byakekwaga ko mu nzu ye hahishemo ibiro 120 by’amabuye y’agaciro.

Kanyarutoki avuga ko Polisi ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) basatse inzu ye n’iz’abapangayi yari acumbikiye, ariko bikarangira nta mabuye ahabonetse.

Icyashenguye uyu mugabo nk’uko BWIZA TV ibitangaza ni uko umuyobozi wa RIB wari uraho yasabye ko yakwamburwa amapingu yari yambitswe bijyanye n’uko byagaragaraga ko ari umwere, ariko umuyobozi w’umurenge agategeka ko bajya kumufungira kuri Station ya Polisi ya Kanyinya avuga ko yasuzuguye ubuyobozi.

Ati” Gitifu w’umurenge yavuze ko banjyana bakankoresha inyandikomvugo mvuga ko mu mudugudu wanjye hakorerwamo amabuye y’agaciro, ndetse hakaba hanakoramo abana.”

Kanyarutoki avuga ko yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Kanyinya, aho yamaze iminsi irindwi mbere yo kujyanwa mu bushinjacyaha yahagezwa bagategeka ko arekurwa, kubera kubura ibimenyetso bihamya neza ko yacuruzaga amabuye y’agaciro.

Uyu mugabo ashimangira ko yagambaniwe n’umuyobozi w’umurenge ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruriba wamusebereje imbere y’imbaga y’abaturage avuga ko atari inyangamugayo, bikanarangira yambuwe inshingano ze.

Ati” Ikibyihishe inyuma ni akarengane abayobozi bagenzi banjye bankoreye, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ari na we wakomeje gutegeka ko mfungwa, ndetse n’umuyobozi w’akagari waje kunsebereza mu nteko avuga ko ntari inyangamugayo kubera ko mfunzwe.”

Ashimangira ko icyo yazize ari amafaranga ya VUP yari amaze iminsi avuganiraho abaturage b’umudugudu, asaba ko atajya gukoreshwa mu yindi midugudu kandi mu mudugudu we hari abayakeneye.

Abaturage bo mu mudugudu wa Ruhango bahuriza ku kintu cyo kuba mudugudu wabo yararenganyijwe, bakaba bifuza ko bamugarurirwa.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude ushyirwa mu majwi na Kanyarutoki, yabwiye Bwiza TV ko a ibyo uyu wahoze ari mudugudu amushinja ari ibinyoma.

Niyibizi avuga ko “ibyo kuba Kanyarutoki yarahagaritswe ku nshingano ze ntaho bihuriye no kuba hari ikibazo bafitanye, ahubwo byatewe n’uko yasuzuguraga inzego bakoranaga, ibintu asanga bidakwiye ku muntu w’umuyobozi.”

Ubuyobozi bw’inama njyanama y’akagari ka Ruriba bwo buvuga ko bwamenye ko Kanyarutoki yahagaritswe ku nshingano ze, gusa bukaba nta mpamvu ifatika bwabwiwe yaba yaratumye ahagarikwa.

REBA VIDEO: Byose barabisobanura

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *