Umukecuru witwa Gaudance Nyirambona w’imyaka 68 utuye mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, avuga ko yituma ku gasozi we n’abuzukuru be batatu.
Uyu mukecuru usanzwe anafite ubumuga avuga ko yiherera mu gasozi abuzukuru be akabajyana mu gihuru.
Ati ” Nituma iyo nagiye guca inshuro. Akuzukuru kanjye kacukuye umwobo hariya inyuma, niho napfaga kwihengeka. Ubu hararidutse kuko udushingiriro nari narashyizeho twarashaje ahubwo umwe mu bana yari aguyemo. Narahasibiranyije ubu aba bana ni bo bihengekamo.”
Nyirambona amaranye imyaka itatu icyobo cyari cyaraganewe kuzubakwaho ubwiherero n’ubuyobozi bw’akagari. Avuga ko yategereje ko yakubakirwa nk’uko yabisezeranyijwe ariko ntibyakunda.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabagarura ntibwabonetse ngo bugire icyo butangariza Flash FM.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko bafite impungenge ku ndwara zaterwa n’umwanda uturuka mu kwituma ku gasozi k’umuryango wa Nyirambona.
Umwe muri bo ati ” Birababaje rwose, natwe dushobora kuhakura uburwayi bitewe n’uko abana biherera ku gasozi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeannine Nuwumuremyi yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo cy’icyobo cyari kubakwaho ubwihererero kitarubakwa atakizi. Yatangaje ko yatunguwe n’iki kibazo.
Ati ” Icyo cyobo kimaze imyaka itatu sinkizi. Hari gahunda yo kubakira abatishoboye, birantunguye kuba haba hari icyobo kimaze imyaka itatu kandi uwo muntu ari mu batishoboye kandi turi muri gahunda yo kubakira abatishoboye duhereye ku bw’iherero. Ndabikurikirana kuko ntibyumvikana.”
Meya Nuwumuremyi avuga ko hari gahunda y’igihe kirekire yo kubakira abatishoboye ubwiherero. Avuga ko kugeza muri Nzeri 2020 hazubakwa ubwiherero busaga 3335 mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kenshi humvikana abaturage bavuga ko bemerewe serivisi n’ubuyobozi ariko bagategereza bagaheba. Ubuyobozi bwumvikana buri gihe butarya indimi ku kuba butarakoze, inshingano zabwo bugomba umuturage. Bwumvikanisha ko bufite impamvu yo gutanga kuri iyi ngingo.


