Perezida Museveni yahaye asaga Frw miliyoni ebyiri umuryango w’uwarasiwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yahaye umuryango wa Theogene Ndagijimana warasiwe mu Rwanda amafaranga asaga miliyoni ebyiri nk’impozamarira.

Ndagijimana yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda kuwa 18 Mutarama ashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu nk’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwabyemeje. Uyu yishwe ari kumwe na bagenzi be Emmanuel Mbabazi na Eric Bizimana ahitwa Kamugu mu Karere ka Burera.

Perezida Museveni yatanze aya mafaranga mu ruzinduko yagiriraga mu Karere ka Kisoro kuwa 29 Mutarama 2020. Ni uruzinduko rwari rugamije gushimira abaturage bo muri ako gace uko bafashije ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) gutsinda amatora.

Museveni ati ” Ku bijyanye n’umuturage wa hano warashwe, akicirwa mu Rwanda. Ntanze impozamarira ya miliyoni 10 z’amashilingi. Niba ababyeyi b’uwishwe bari hano, baza bakayafata.”

Museveni kandi yahaye abaturage inka 10 zo kuryamo inyama ku bw’uruhare rwabo mu gutera ingabo mu bitugu NRM nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ribitangaza.

Ndagijimana ni Umunya-Uganda wa Kane urasiwe ku butaka bw’u Rwanda. Kimwe n’abandi, bagiye bashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu.

Ubwo yakiraga umurambo w’umuhugu we ku mupaka wa Kyanika, David Ngarambe yavuze ko iraswa ry’umuhungu we ritari rikwiriye cyane ko ngo hari ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo abe yahanwa niba hari icyaha kimugaragayeho ari ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi ni ibibazo byagiye bigaragara kuva urujya n’uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda rwatangira kugenda biguru ntege muri Gashyantare 2019.

Ubuyobozi ku mpande zombi buracyagerageza gushaka umuti w’ibi bibazo bimaze imyaka isaga ibiri. Ni mu gihe ubuyobozi ku mpande zombi bukivuga ko buri kubiganiraho kandi bizakemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *