Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye 3 n’abakize 6

img-20200526-wa0040.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 3 banduye Covid-19 mu bipimo 1074 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 244 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 339 b’abantu 95 ni bo bakirwaye.

Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yirukanwe ku mirimo

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yirukanye ku mirimo JABO Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”. Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Jabo hari ibyo agomba kubazwa akurikiranweho, n’ubwo bitigeze bitangazwa. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye irindi tangazo rimenyesha Gakire Bob wakoraga mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ko ari […]

Umuvunyi Mukuru yagaragaje abahamwe n’ibyaha bya ruswa harimo n’uwazize 2000 FRW

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yashyize ahagaragara amazina y’abantu 57 bahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo guhera mu Kwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020 bakaba barahamijwe ibyaha n’inkiko. Uru rutonde rwiganjemo abatse n’abakiriye indonke z’amafaranga n’abazitanze, abanyereje ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’umushumba wo mu karere ka Nyagatare wanyereje ihene […]

Menya uko wajya impaka n’umukoresha wawe, ntubigenderemo

Umurimo uwo ari wo wose ugira umukozi n’umukoresha, umwe akagira ububasha buke ugereranyije n’undi. Birumvikana neza ko umukozi akora ibyo umukoresha amusaba, na we agategereza ibihembo cyangwa umushahara hashize igihe runaka. Umukozi akwiriye guca bugufi imbere y’umukoresha we ariko hari uburenganzira afite ku murimo, bwatuma yatura akavuga akamuri ku mutima; ibyifuzo se cyangwa akavuga ikimubangamiye […]

U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu

Leta y’u Rwanda ntivuga rumwe n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, ku cyifuzo cyabyo cy’uko Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bajya bibukwa. Muri 2018, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwemeza iyi tariki byari bigamije “gukosora […]

Burundi: Hari ababona ko Agathon Rwasa ashobora gukama ikimasa mu rukiko

Nyuma yo gutorwa kwa Evariste Ndayishimiye abari bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amashyaka atandukanye ntibavuga rumwe ku byavuye mu matora, abandi bavuga ko gutanga ikirego kwa Agathon Rwasa ari ukwiruhiriza ubusa nkuko bamwe mu barundi babivuga. Evariste Ndayishimiye watsinze amatora avuga ko amatora yo kuwa 20 Gicurasi yerekanye ko abarundi batakigishwa Demokarasi ko ahubwo bari ku […]

Perezida Duterte avuga ko ntagufungura amashuri hataraboneka urukingo rwa covid-19

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yavuze ko amashuri adashobora gufungura mu gihugu cye n’isi btaravumbura urukingo rw’icyorezo cya coronavirus. Muri iki gihugu byari byitezwe ko abanyeshuri bazasubira ku bigo byabo mu mpera za Kanama 2020. Perezida Duterte yavuze ko we atiteguye kuba yakohereza abanyeshuri ku bigo byabo urukingo rwa covid-19 rutaraboneka kabone n’ubwo ibindi bihugu […]

Ngoma: Umukecuru yasohowe mu nzu iri mu kibanza cya musaza we baheruka mu 1994

img-20200525-wa0007_1590482517085.jpg

Umukecuru w’imyaka y’amavuko 57 witwa Musabyimana Therese utuye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma avuga ko tariki ya 22 Gicurasi 2020 yasohowe n’ubuyobozi mu nzu iri mu kibanza cya musaza we utaziwe irengero kuva mu 1994, bwifashishije abashinzwe umutekano kugeza ubu akaba akirara hanze. Uyu mukecuru avuga […]

Perezida Kagame yaba azinjira mu kinamico Rayon Sports isaba ko yinjiramo?

Kuva mu ntangiriro za 2020 izina Rayon Sports rikomeje kugaruka mu itangazamakuru no mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, kubera isinzi ry’ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ifite igikundiro kurusha izindi hano mu Rwanda. Munyakazi Sadate uri mu bavugwa cyane muri ibi bibazo abigereranya n’Ikinamico. ku munsi wejo mu nyakazi yatangarije igihe ko ntawabuza […]

OMS yahagaritse igeragezwa rya ‘Hydroxichloroquine’ kuko yongera imfu za Covid19

Ishami ry’Umuryango w’Avibumbye ryita ku buzima, OMS ryahagaritse gukora igerageza ry’ umuti wa Hydroxychlroquine ku barwayi ba Coronavirus nk’umwe mu miti yakorwagaho ubushakashatsi mu gushaka umuti cyangwa urukingo by’iyi ndwara, ni nyuma y’aho bigaragariye ko uyu muti ari nyirabayazana w’imfu nyinshi z’abahitanwa n’iki cyorezo. Hydroxychroloquine isanzwe izwi mu kuvura indwara ya Malaria guhera mu 1955 […]

Ibyo wamenya ku Gitaramo “Africa Day Benefit Concert” kitabiriwe na Perezida Kagame Paul

“Africa Day Benefit Concert” n’igitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa ViacomCBS Networks Africa na YouTube mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ukwibohora kw’Afurika ariko hanakusanywa inkunga yo gushakwa ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka n’icyorezo COVID-19. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bakomeye batanze ubutumwa mu gitaramo cyo kwihiza umunsi w’ukwibohora kwa Afurika cyabereye […]

Amafoto : Capt. Bwitare uri mu babohoye igihugu yaherekejwe n’abarimo Gen. James Kabarebe

whatsapp_image_2020-05-26_at_13.13.58.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, Abayobozi b’ingabo barimo na Gen James Kabarebe, Abavandimwe n’inshuti bitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Capt. Bwitare Bwitare Nyirinkindi Eulade uri mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu. Uyu muhango wabereye rugo rwe i Kibagabaga, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, abo bakoranye mu gisirikare no mu zindi nzego zitandukanye barimo […]

Ibyorezo byabayeho mu mateka y’Isi bigahitana abantu benshi n’uburyo byagiye bikumirwa-IGICE CYA KABIRI

Nyuma y’uko twabonye inkomoko n’amateka y’icyorezo cya mbere cyabayeho ku Isi, kigahitana abantu benshi cyitwaga Plague of Justinian, ubu noneho tugiye kureba icyakurikiyeho ari cyo cyiswe Black Death (Urupfu Rwirabura). Igice cya mbere https://bwiza.com/?Ibyorezo-byabayeho-mu-mateka-y-Isi-bigahitana-abantu-benshi-n-uburyo-byagiye Iki cyorezo cyo cyari ingaruka z’icyo twavugaga haruguru cya Plague of Justinian kuko na cyo cyatewe na ya bagiteri ya Yersinia […]

Bamwe mu bakobwa bahitamo gushakana n’abagabo bakuze aho gushaka abasore byaba biterwa niki?

Mu Rwanda usanga abakobwa iyo bakuze, bivuze kugira imyaka 18, aba yemerewe kujya mu rukundo nubwo hari nabarujyamo mbere gato yiyo myaka. Ugasanga bakundana na basore bari mu kigero kimwe cyangwa babaruta ho gato, igikomeje gutera urujijo nuko usanga abo bakundana atari bo bashakana ahubwo bagahitamo kwibanira n’abagabo bakuze cyane. Ibi biterwa niki? Abantu batandukanye […]

DRC : Uwari inyeshyamba ikomeye mu mutwe wa MaĂŻ MaĂŻ yatawe muri yombi

Umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe w’inyeshyamba za MaĂŻ MaĂŻ Raia Mutomboki, Chance Mihonya yatawe muri yombi aho yafatiwe muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega iherereye muri Kivu y’AMajyepfo ho muri Congo Kinshasa. Chance Mihonya , usanzwe ari umurwanyi ukomeye akaba n’umwe mu bayobozi b’umutwe wa Mai Mai Raia Mutomboki yafashwe mu cyumweru gishize gusa amakuru […]

Uganda: Abashoferi b’amakamyo 25 baburiwe irengero bamaze gusangwamo Covid 19

Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko iri gushakisha abashoferi batorokeye ahitwa Ndeeba mu ijoro ryo ku cyumweru mu rwego rwo kwirinda ko bajya kwanduza abandi baturage. Dr Ateka Kagirita, ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’icyorezo cya Covid 19 muri Uganda , yemeje ko abo bashoferi baburiwe irengero bamaze gusangwamo iki cyorezo, avuga ko bari gushakisha […]

Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi nyuma yo kwirukanwa

Gatabazi Jean Marie Vianey wari umaze imyaka igera kuri itatu ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye imbabazi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, umuryango wa RPF-Inkotanyi n’Abanyarwanda muri rusange ku makosa yakoze. Mu ijoro ryakeye ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverineri Gatabazi na mugenzi we Emmanuel Gasana wayoboraga Intata y’Amajyepfo bahagaritswe, “Kubera ibyo […]