Leta y’u Rwanda ntivuga rumwe n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, ku cyifuzo cyabyo cy’uko Abahutu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bajya bibukwa.
Muri 2018, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata iba umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwemeza iyi tariki byari bigamije “gukosora ibitari ukuri” byari mu myanzuro y’Inteko yo mu 2003, ishyiraho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byari byasobanuwe na Amb. Valentine Rugwabiza, Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye.
Rugwabiza yavuze ko imyanzuro mishya yibanze ku mateka y’ibyabaye mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo guhakana n’urujijo byavuyeho.
Hashize igihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari mu bukangurambaga buvuga ko bikwiye ko Abahutu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bibukwa, ibyatumye Inteko rusange muri Mata yemeza umwanzuro wo gusubiramo inyandiko yiswe “Jenoside yakorewe abatutsi 1994” kugira ngo Abahutu bishwe na bo bibukwe.
Ni umwanzuro wasamiwe hejuru n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubwongereza.
Mu ibaruwa Jonathan Allen uhagarariye Ubwongereza mu muryango w’Abibumbye yandikiye Perezida w’inteko rusange yawo, Tijjani Muhammad-Bande ku wa 20 Gicurasi, yamubwiye ko igihugu cye gishyigikiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yibukwa, gusa hakibukwa n’abandi bose bayiguyemo.
Yagize ati” Dushyigikiye cyane kwibuka abazize Jenoside yo mu Rwanda mu 1994 kandi twizera ko ari ngombwa ko ibyo kwibuka byakorwa ku bayizize bose.”
“Nk’uko tutigeze duceceka ku byanditswe, turashaka gukoresha aya mahirwe kugira ngo tugaragaze ko hari ibyo tutemeye. Ntitwemeranya n’inyito ya Jenoside nka Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi gusa. Nk’uko byavuzwe mu myanzuro yabanjirije uyu, dutekereza ko Abahutu n’abandi bishwe na bo bagomba kwibukwa.”
Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri Ambasaderi wazo mu muryango w’Abibumbye, Kelly Craft, zavuze ko bidakwiye ko amaso yose ahangwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo hirengagizwe ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abantu b’andi moko.
Mu ibaruwa Amb. Valentine Rugwabiza yandikiye Tijjani Muhammad-Bande ku wa 24 Gicurasi asobanura aho u Rwanda ruhagaze ku byatangajwe na biriya bihugu, yasobanuye buryo ki Jenoside ari icyaha gisobanurwa n’amategeko ku buryo bugaragara.
Yavuze ko Jenoside yose itegurwa, ikarangwa n’umugambi wo kwica abantu bose cyangwa igice cyabo bazizwa ubwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ry’uruhu.
Ku bwa Rugwabiza, icyaha nk’iki “cyabaye mu Rwanda mu 1994 nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye”, bituma uyu muryango ushyiraho urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwo kuburanisha Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mutarama n’Ukuboza mu 1994.
Rugwabiza kandi yavuze ko” itangazo ry’ubucamanza rya ICTR, ryemeza ko Jenoside yabereye mu Rwanda yarwanyaga Abatutsi, irenze amakimbirane ayo ari yo yose kandi ntibisaba ibimenyetso.”
Yavuze ko kuba Amerika n’Ubwongereza batemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukwirengagiza amategeko y’urukiko rwashyiriweho u Rwanda, ndetse n’ibikubiye mu masezerano y’umuryango w’abibumbye asobanura icyaha cya Jenoside.
Rugwabiza kandi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye icyifuzo cy’Amerika cyo guhamagarira ibihugu binyamuryango bya Loni gukurikirana abakoze Jenoside, aboneraho kwibutsa Ubwongereza gufata no kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabwo batarakurikiranwa n’ubutabera ngo baryozwe ibyo bakoze.

16 Responses
U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu
nabo bazibuke abadage bishwe mu gihe cyintambara ya 2 yisi yose

Ariko kuvuga ko n’abandi bishwe muli 1994,ntabwo ari uguhakana genocide.Ahubwo umuntu wavuga ko n’abandi batishwe,niwe waba afite ikibazo.Ngewe ubyandika,ndi umwe mu bacitse ku icumu.Nemera rwose ko n’abandi bishwe.Urupfu ntabwo rugira ubwoko.

Mugomba kubanza kumenya ibisobanuro by’icyaha cya Jenoside, ibyaha by’ibasiye inyo ku muntu ndetse n’ibyaha by’intambara.
Igihe hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi guhera tariki 07.04 hibukwa n’abandi kuri tariki 13.04 barimo abanya politiki n’abandi bayigendeyemo bari batandukanyije ibyuyumviro n’abayikoraga.
Ikibazo kiremereye urubyiruko rw’ikigihe ni ukudaharanira ubutabera ahubwo bagaharanira inyito,Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye kdi ntashema biteye ahubwo ni agahinda gusa! hari abaganzwa n’amaranga mutima bikabatera Kwitiranya ibintu banagendera mu kigare cy’abaheranywe n’iphunwe ry’ibyabaye kdi wenda ntaruhari banabigizemo.
Haranira ko abagize uruhari mubyabaye bashyikirizwa ubutabera nicyo gikuru.

ariko ndumva utandukiye ntabwo muri genocide dusangamo ibyaha byintambara

Ariko Viviane kuki ukina mu bikomeye?tandukanya jenocide n’urundi rupfu. Niba warize usome na dictionaire umenye ubusobanuro bwayo

Ubwo noneho niba waracitse kw’icumu wemera ibyifuzo bya Amerika n’ubwongereza
ese nanjye nkubaze wumva abo bishwe harabayeho umugambi wo gutegura nogushyira mubikorwa ubwo bwicanyi! ese niba aribyo bwateguwe imyaka ingahe,rero ntabwo kuba waracitse kw’icumu byatuma wemera ibitekerezo by’abapfobya .
U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu
Ubwo noneho niba waracitse kw’icumu wemera ibyifuzo bya Amerika n’ubwongereza
ese nanjye nkubaze wumva abo bishwe harabayeho umugambi wo gutegura nogushyira mubikorwa ubwo bwicanyi! ese niba aribyo bwateguwe imyaka ingahe,rero ntabwo kuba waracitse kw’icumu byatuma wemera ibitekerezo by’abapfobya .
U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu
Ariko kuvuga ko n’abandi bishwe muli 1994,ntabwo ari uguhakana genocide.Ahubwo umuntu wavuga ko n’abandi batishwe,niwe waba afite ikibazo.Ngewe ubyandika,ndi umwe mu bacitse ku icumu.Nemera rwose ko n’abandi bishwe.Urupfu ntabwo rugira ubwoko.
U Rwanda ntirwemeranya na Amerika n’Ubwongereza ku bijyanye no kwibuka Abahutu
Bavandimwe rwose tubivuze najye Ndu Mututsi wemera ukuri narapfushije rwose bigaragara pé!Ariko harabo twari duturanye ntabonye kuva 1994 kugeza uyumunsi Ese bagiyehe ?Barapfuye Ese abasigaye Babo ntibacyeneye kwibuka ababo ? Amaraso yacu . twe nikimwe nayabandi reka Nabo bibuke ababo twekwikunda nabo nabantu nkatwe.

Byaba arubutabera kuri bose