Umukecuru w’imyaka y’amavuko 57 witwa Musabyimana Therese utuye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma avuga ko tariki ya 22 Gicurasi 2020 yasohowe n’ubuyobozi mu nzu iri mu kibanza cya musaza we utaziwe irengero kuva mu 1994, bwifashishije abashinzwe umutekano kugeza ubu akaba akirara hanze.
Uyu mukecuru avuga ko musaza we, Mutungirehe Tharcisse yahunze mu 1994 mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibanza No. 2405 yari atuyemo ni icya Mutungirehe, cyabagamo izu ntoya ishaje yabanje kubamo, nyuma yiyubakiramo indi ‘nshya’.
Ngo haje Nkundabanyanga Clemence [wavutse mu 1987] avuga ko yabyawe na Mutungirehe kandi ngo uwo yita se yarahunze ari ingaragu. Ntabwo uyu mukecuru yemera ko uyu mwana ari umwisengeneza we ngo kuko yamumenye ari uko aje kuzungura.
Amafoto atandukanye agaragaza Musabyimana Therese ari hanze n’ibikoresho bye byabaga mu nzu yasohowemo hifashishijwe imbaraga z’abashinzwe umutekano bakora irondo ry’umwuga, hari abayobozi, abapolisi na DASSO. Byakozwe nyuma y’umwanzuro wafashwe na Komite y’abunzi ku rwego rw’Akagari.

Imiterere y’ikibazo nk’uko bigaragara mu nyandiko zirimo iz’urukiko
Impapuro z’urukiko rwa Sake zigaragaza ko umutungo wa Mutungirehe urimo ikibanza No. 2405 n’isambu No. 2362 biherereye mu Mudugudu wa Nyakabanda ndetse n’isambu No. 1749 iri mu Mudugudu wa Itonero mu Kagari ka Nyagatugunda yacungwaga na Sibomama François; umuvandimwe wa Mutungirehe, akaba musaza wa Musabyimana ndetse ni na we mukuru w’umuryango.
Tariki ya 27 Gashyantare 2018, abunzi bo mu Kagari ka Nyagatugunda bafashe umwanzuro wo kwanga kwakira ikirego cya Nkundabanyanga Clemence na Nsabimana [utaragaragaye], basabaga ko bemeza ko ari bene Mutungirehe wahunze mu 1994. Gusa na none tariki ya 3 Mata 2018, Komite y’Abunzi yavuguruje umwanzuro yari yarafashe mbere, noneho yemeza ko aba bombi ari abana ba Mutungirehe Tharcisse.
Sibomana François yagiye kujuririra mu bunzi ku rwego rw’Umurenge wa Zaza tariki ya 24 Gicurasi 2018, na bo bemeza ko Nkundabanyanga na Nsabimana ari bene Mutungirehe, bagomba guhabwa wa mutungo wose uyu ‘François’ acunze. Abarega baburanaga urubanza rw’imimerere (isano) bityo igashingirwaho bazungura umutungo.
Umwanzuro w’abunzi b’umurenge wa Zaza wo ku wa 25 Gicurasi 2018 wateshejwe agaciro n’Urukiko rw’Ibanze rwa Sake tariki ya 5/10/2018. Urukiko kandi rwemeye kwakira ikirego cya Sibomana François rushingiye ku itegeko No. 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
Nkundabanyanga yahinduye ikirego
Nkundabanyanga Clemence yahinduye ikirego, asaba uburenganzira bwo gucunga mitungo ya ‘se’ Mutungirehe kuko bakuze, nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Sake rwemeye kwakira ikirego cya Sibomana wari wategetswe gutanga imitungo.
Tariki ya 23/10/2018, dosiye ya Nkundabanyanga yagiye mu maboko ya Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari aburana imitungo ya ‘se’, ifata umwanzuro No. 56 ko agomba guhabwa iki kibanza ndetse n’amasambu abiri twagaragarije nimero mu bika biri hejuru. Byasobanuraga ko Sibomana François agomba kwegurira iyi mitungo uyu mwana, umukecuru Musabyimana watijwe iki kibanza akakivamo.
Uru rubanza Sibomana yaratwitabiriye ariko “yanze kuburana avuga ko ataburana urubanza rwavuye mu rukiko” nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Komite y’Abunzi.
Tariki ya 20/8/2019 Sibomana François yagiye kurega Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Sake, avuga ko abunzi bafashe umwanzuro barambuwe ububasha, gusa Umucamanza Tuyubahe Edson mu izina rya Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Sake yamusubije ko ‘dosiye’ urukiko rwari rwaramburiye abunzi ububasha, itandukanye n’inshya, rwanzura ko ntacyo rwakora ku mwanzuro w’Abunzi.
Iyi nyandiko ya Tuyubahe iragira iti: “Turasanga icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Sake kitabuza Nkundabanyanga Clemence kuregera uburenganzira ku mitungo ya se Mutungirehe Tharcisse, dore ko nta n’umuhakanya avuga ko atari umubyeyi we (…)”

Umuhesha w’Inkiko yarangije iby’uru rubanza
Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga akanaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude tariki ya 22 Gicurasi 2020 ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko (nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo yo kurangiza urubanza), ashingiye no ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Sake, yanzuye ko arangije umwanzuro w’abunzi No. 56 wo ku wa 23/10/2018, kandi utagishoboye kujuririrwa.
Muri iyi nyandikomvugo, inteko y’abunzi yanzuye ko Mutungirehe yasize ya mitungo itatu irimo ikibanza n’amasambu abiri. Yanzuye ko kandi iyi mitungo yacungwaga na Sibomana François, atagomba gukomeza kuyicunga ahubwo ubwo burenganzira bwo kuyicunga bugahabwa Nkundabanyanga, kugeza igihe se azagarukira avuye mu buhungiro. Hafashwe umwanzuro kandi ko Musabyimana Therese akurwa muri iki kibanza ku ngufu za leta kuko yanze kukivamo ku neza kandi yarabimenyesherejwe igihe nk’uko bigaragara mu nyandiko.
Gusa kandi, ntabwo Sibomana François wambuwe uburenganzira bwo gukomeza gucunga uyu mutungo yabonetse “ngo asinye”, Musabyimana we “Yanze gusinya” nk’uko bigaragara muri iyi nyandikomvugo y’umuhesha w’inkiko.
Nyuma y’umwanzuro w’abunzi, ntabwo Musabyimana Therese yemera ko Nkundabanyanga ari uwo mu muryango
N’ubwo Komite y’Abunzi ku Rwego rw’Akagari yemeje ko Nkundabanyanga agomba guhabwa imitungo, Urukiko rwa Sake rugasobanura ko nta wigeze ahakana ko uyu mukobwa ari mwene Mutungirehe Tharcisse, Musabyimana Therese aracyahamya ko Nkundabanyanga atabyawe na musaza we Mutungirehe.
Ngo ntiyumva uko abunzi b’Akagari ari bo ndetse n’ushinzwe irangamimerere ku murenge “bakwemeza ko Nkundabanyanga ari mwene Mutungirehe” bakamwegurira imitungo mu gihe urukiko ruhari.
Bwiza.com mu gushaka kumenya aho Nkundabanyanga yemerejwe ko ari mwene Mutungirehe yababijije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude asubiza ati: “ Wabibona muri ‘système’ kwa Etat Civile [ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’umurenge]”
Nkundabanyanga ashinja umuryango kumwihakana nkana
Nkundabanyanga Clemence avuga ko yabyawe Mutungirehe Tharcisse na Veneranda Mukarwego mu 1987. Ngo se yapfuye muri Kanama 1994, abavuga ko akiriho bamushinyagurira. Ngo abaruye mu irangamimerere ko ari umwana wa Mutungirehe, kandi n’abaturage barimo abasaza n’abayoboye aho ngaho babizi. Ngo usibye n’ibyo, Sibomana François yigeze kwemerera mu nteko ko ari umwana wa murumuna we, Musabyimana Therese yamwakiraga nk’umusengeneza nyuma ya 1994 gusa bageze aho baramwihakana.

Ati: “Barabizi ko ndi uw’uriya muryango. Narahavukiye, narahakuriye. Ntabwo ari ukuvuga ngo wenda mama yambyariye iwabo, yambyariye mu muryango.”
Nkundabanyanga avuga ko nyuma y’aho abunzi bamweguriye umutungo wa se, ubu abo muri uwo muryango bamubuza umutekano, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020 akaba yazindukiye ku biro by’umurenge ngo ababwire impungenge atewe n’umutekano we. Kuri Sibomana baburanaga, we ngo yemeye ko yatsinzwe, we nta kibazo bagifitanye.
Ati: “Inzu bayipfumuye bayimwinjizamo (Musabyimana Therese), ubu nagiye ku murenge gusaba umutekano.”
Iminsi 4 irashize Musabyimana Therese wasohowe mu nzu aba hanze
Musabyimana yasohowe mu nzu mu gitondo cyo ku wa 22 Gicurasi 2020. Kuva icyo gihe yirirwa hanze, akarara hanze nk’uko bamwe mu baturanyi babivuga. Amafoto ndetse na videwo bimugaragaza aryamye hanze, iruhande hari ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

Gitifu Singirankabo avuga ko nk’abayobozi, bakodeshereje uyu mukecuru inzu amezi abiri ariko yanze kuyijyamo. Mu gihe yakwemera kuyijyamo, nyuma y’ayo mezi abiri bizagenda bite? Azaba hehe? Yasubije ati: “Twebwe ubuyobozi ntabwo tuzavuga ngo tugiye kubakira umuntu, nta ruhare rwabo batugaragarije. Niba bafite ubushobozi (abo mu muryango we) bamwubakira.”

14 Responses
Ngoma: Umukecuru yasohowe mu nzu iri mu kibanza cya musaza we baheruka mu 1994
Uyumukecuru yafashwa cg ibikorwa yaba yarakoreye ahohantu akabisubizwa
Ngoma: Umukecuru yasohowe mu nzu iri mu kibanza cya musaza we baheruka mu 1994
Urubanza iyi rwabaye itegeko rugomba kurangizwa ku neza iyo byanze hiyambazwa ingufu za leta

Ariko abayobozi, rimwe na rimwe ntibareba kure kuki bakemura ibibazo bat3za ibindi? Niba umukecuru yaragerageje kwishyiriramo akazu kuki bamwumvisha ko akwiye gusohoka ntibumvishe n’umuryango ko mbere yo gusohoka bafite nabo inshingano zo kumwubakira? Noneho ngo ABUNZI, niba se badashobora kumvikanisha abanyamuryango ubwo bafite nshingano ki? Iki ni ikibazo. Ok, ubwo rero byabaye inzego z’ibanze zirebera nizimwubakire , naho ibyo SE w’umurenge avuga yagakwiye kubivuga yeguye kukoninshingano ze ntazo azi.

Abayobozi bararushye peer!!!!
Niba uyu mukecuru yarubatse mu kibanza cya musaza kandi azi neza ko afite abana yakarebereye ibyabo we nta burenganzira yahawe gusubiza ibyabandi ni ngombwa kuko nawe ubwe yemera ko Atari ikibanza cye, naho abayobozi b inkiko bakoresheje itegeko ryubahirizwe,naho gukora amafuti ukongeraho no kwigomeka NGO werekane ko warenganye kugirango uteshe agaciro abayobozi ni bibi niba baramukodeshereje n inzu akanga kuyijyamo ntawamushyigikira,gusaza ntago bivuga kwica amategeko, niba arengana ko atajuriye? imyaka 57 ntago ari umukecuru ashobora no kubaka iye ahubwa abayobozi bazarebe icyo yafashwa niba yihannye kubigonekaho.

wowe Jado rwose igitekerezo utanze cyuzuyemo amarangamutima kandi ni inkenekene.
None se iyo bakubwira ko bamukodeshereje inzu ubwo wowe uhita wumva ko abayobozi bateje ikibazo? Ese waba uzi neza ko iyo urubanza rwamaze gufata imyanzuro ruba itegeko? Ese uziko mu gihe abashinzwe kurangiza imanza iyo batabikoze babihanirwa?
Please mugabanye amarangamutima, mutekereze kuri uwo watsinze mu nkiko akaba amaze icyo gihe adahabwa ibyo amategeko amwemerera. Naho kumwubakira burya abo Leta yubakira hari criteres nyinshi zigenderwaho, nawe bazazisuzume nibasanga zuzuye azubakirwe rwose
Ese ubundi ubu wa munyamakuru we wakoze iyi nkuru wowe urimo uremeza iki? wabonye ako karengane koko? Ese waba warasuzumye neza inyandiko zihari n’icyo inkiko zagiye zitegeka? Abaturage rimwe na rimwe hari ubwo bakwandikisha ibitaribyo nyamara bafite nka dossier bahishe.
Aho Igihugu kigeze biragoye ko hakorwa bene aka karengane ku manywa y’ihangu. Uyu muturage agomba kuba adashobotse, ndabona azi no guhuruza media. Mugire inama yiyambaze izindi nzego zimurenganure kuruta uko yirirwa mu bunyamakuru

BIRABABAJE
Ngoma: Umukecuru yasohowe mu nzu iri mu kibanza cya musaza we baheruka mu 1994
BIRABABAJE