Sarpong yatsindiye Yanga Africans mu mukino we wa mbere bahura na Aigle Noir
Ikipe ya Yanga Africans ibifashijwemo n’abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsinze Aigle Noir y’i Burundi ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri iki cyumweru. Ikipe ya Yanga Africans y’umutoza mushya Zlatko Krmpotic, yari ifite ibirori bikomeye byo kwizihiza umunsi mukuru wayo wa Yanga Day, nyuma y’icyumweru kimwe mukeba wayo Simba Sports Club […]
Habonetse abarwayi 177 ba Covid-19, hafi ya bose ni ab’i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 30 Kanama 2020 yatangaje ko abandi bantu 177 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 5544 byafashwe. Aba barimo 170 bapimwe mu masoko ya Kigali. Hari kandi 5 babonetse muri Rusizi na 2 bo muri Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 1918 barimo 14 babonetse uyu munsi, abakirwaye bo […]
Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo_Karasira Aimable
Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko yirukanwa na yo muri uku kwezi, yakomoje ku mafaranga y’imfashanyo akomeje kohererezwa n’abantu batandukanye, avuga ko kuba yahabwa inkunga na RNC bitavuze ko akorana na yo. Ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama, ni bwo Prof Philipp Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda, yandikiye Karasira […]
RCS yateye utwatsi ubutumwa butabariza abagororwa

Tariki ya 29 Kanama 2020, Umushumba wa Diyoseze Gatolika, Musenyeri Sevilien Nzakamwita yanditse ubutumwa butabariza imfungwa n’abagororwa bafungiwe muri Gereza ya Byumba bafite ikibazo cy’imibereho, mu gihe batacyemerewe gusurwa n’abo mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rumaze kububona rwabuteye utwatsi. Ubu butumwa bugenewe Padiri Mukuru n’abakirisitu, […]
Amateka ya Ellen Gould White washinze idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7
Niba warigeze usoma ibitabo by’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi byanze bikunze izina Ellen White si ubwa mbere uryumvise. Ni umuhanuzi Abahuje imyemerere na we bemeza ko yavukiye guhishura ukuri kwari kwarapfukiranwe n’idini y’ikinyoma. Byinshi kuri we biri muri iyi nkuru twateguye twifashishije inyandiko ya Britanica.org Amateka ya Ellen White Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Ellen Gould […]
Zimbabwe: Uwabaye Minisitiri yashyize hanze ibikorwa bya gishitani bya Perezida Mnangagwa
Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, yahishuye buryo Perezida Emmerson Mnangagwa yagerageje kumwivuganira muri Afurika y’Epfo aho yahungiye, anatangaza ko hari inzirakarengane zagiye zicwa zitiranywa na we. Minisitiri Mzembi yatangaje ayo marorerwa ya Perezida Mnangagwa, mu kiganiro kihariye yagiranye na Nehanda Radio, aho yavuze zimwe mu nzirakarengane zagiye zicwa bigizwemo uruhare na […]
Amapawundi 8,200 yagenewe gutera inkunga Karasira Aimable ntaramugeraho
Karasira Aimable aratangaza ko n’ubwo amafaranga yagenewe kumushyigikira nyuma yo kwirukanwa ku kazi ataramugeraho, ubishoboye wese washimye igikorwa yakoze ko yakomeza kumushyigikira. VIDEO : Sinzanga inkunga ya FPR cg RNC | Inama nagira ibigarasha nibamanuke | Ikiganiro na Karasira Aimable Ibi Karasira Aimable yabitangarije Bwiza TV kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro Isanzure ubwo yamusuraga […]
Imishahara igenerwa abacungagereza kuva ku muto kugera ku mukuru

Abacungagereza ni urwego rwihariye rushinzwe kurinda umutekano w’amagereza n’abayafungiwemo. Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 243/03 ryo ku wa 27/12/2016 rigena imishahara igenerwa aba bakozi ndetse n’ibindi bagenerwa. Tubibutse ko abakozi b’uru rwego rw’umutekano barangwa n’amapeti arimo: Warder (WDR), Corporal (CPL), Sergeant (SGT), Senior Sergeant (SSGT), Chief Sergeant (CSGT), Assistant Inspector of Prison (AIP), Inspector of […]
Perezida Kagame asanga Arsenal iri mu nzira zo kugaruka mu bihe byiza
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya FA Community Shield itsinze Liverpool kuri penaliti, ashimangira ko iyi kipe iri mu nzira zo kugaruka mu bihe byiza yahozemo. Mu ijoro ryakeye ni bwo Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield ku ncuro ya 16, nyuma yo gutsinda Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona […]
Karasira Aimable arasaba abitwa Ibigarasha kuza bagakorera mu Rwanda
Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda arasaba abantu bitwa Ibigarasha kuza bagakorera mu Rwanda nk’uko abarimo Ingabire Victoire babigenje. Ibigarasha ni ijambo ryadutse rihabwa igisobanuro cy’umwanzi w’igihugu, ubu rikaba rihabwa abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na bamwe batavuga rumwe nabwo, biganjemo ababa mu mahanga. Muri bo, hari abahisemo kwinjira mu mitwe yitwaje […]