Amapawundi 8,200 yagenewe gutera inkunga Karasira Aimable ntaramugeraho

Sangiza iyi nkuru

Karasira Aimable aratangaza ko n’ubwo amafaranga yagenewe kumushyigikira nyuma yo kwirukanwa ku kazi ataramugeraho, ubishoboye wese washimye igikorwa yakoze ko yakomeza kumushyigikira.

VIDEO : Sinzanga inkunga ya FPR cg RNC | Inama nagira ibigarasha nibamanuke | Ikiganiro na Karasira Aimable

Ibi Karasira Aimable yabitangarije Bwiza TV kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro Isanzure ubwo yamusuraga ngo ababagabirize ubuzima bwe nyuma yo kwirukanwa ku kazi. Karasira yabwiye umunyamakuru ko yifuza ko umuntu wese wakunze ubutwari yagize yakomeza kumushyigikira mu buryo bw’amafaranga.

Abajijwe niba amafaraga agera ku bihumbi umunani na magana abiri (8,200) by’amapawundi bivugwa ko amaze gukasanyirizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga yaba yaramugezeho, Karasira yavuze ko ayo azi amaze kumukusanyirizwa bamubwiye ko ari ibihumbi bitandatu by’amapawundi (6000). Yavuze ko nubwo ayo mafaranga yose amaze kumukusanyirizwa atarayahabwa.

Yagize ati: “Ntabwo ndayabona, gusa buriya nibiba ngombwa bazayangezaho, ashobora no kutayangerezaho rimwe gusa najya mbabwira uko nyakeneye bakampa make make”

Umunyamakuru wa Bwiza TV amubajije icyo ateganya gukoresha ayo mafaranga yamubwiye ko azayakoresha ibyo yari asanzwe akoresha umushahara we yahembwaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati: “Nzayakoresha icyo nakoreshaga umushahara wanjye, ndashimira abamaze kugira uruhare mu kuntera inkunga, ndashaka ko bigera ku rwego nk’urw’umushahara nahembwaga”

Karasira Aimable yirukanwe muri Kaminuza y’u Rwanda ku wa 13 Kanama 2020. Gusa kugeza ubu ngo arategura kugeza akarengane yagiriwe ku nzego zibishinzwe by’aba na ngombwa akitabaza inkiko kugirango zimufashe kurenganurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *