Ikipe ya Yanga Africans ibifashijwemo n’abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsinze Aigle Noir y’i Burundi ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri iki cyumweru.
Ikipe ya Yanga Africans y’umutoza mushya Zlatko Krmpotic, yari ifite ibirori bikomeye byo kwizihiza umunsi mukuru wayo wa Yanga Day, nyuma y’icyumweru kimwe mukeba wayo Simba Sports Club na yo yizihije umunsi mukuru wayo.
Nta bikombe iyi kipe yatwaye mu mwaka ushize w’imikino yamurikiraga abafana bayo, gusa yaberekaga abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, barimo na Sarpong uheruka kuyisinyira nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.
Umuhanzi Harmonize uri mu bakunzwe mu muziki wa Tanzania ni we wasusurukije ibihumbi by’abafana ba Yanga Africans bari buzuye Stade yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa, bambaye imyambaro y’amabara y’umuhondo n’icyatsi.
Uyu muhanzi yakoze agashya ko gususurutsa abafana ba Yanga Africans yambukiranya Stade agendera ku migozi.
Sarpong yatsindiye Yanga Africans igitego cya kabiri ku munota wa 51 w’umukino, nyuma y’icya mbere cyari cyatsinzwe na Tuisila Kisinda na we wakiniraga Yanga Africans umukino we wa mbere nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Vita Club.
Yanga Africans yizihizaga Simba Day, mu gihe mukeba wayo Simba ku rundi ruhande yo yishimiraga kwegukana Super Cup ya Tanzania, nyuma yo gutsinda Namungo itozwa n’Umunyarwanda Thierry Hitimana.


