COVID-19 yishe abagabo bane mu Rwanda, handura abantu 107

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abagabo bane ari bo bishwe n’icyorezo cya COVID-19, mu gihe abanduye ari 107. Abishwe na COVID-19 mu Rwanda bahise bagera kuri 98 mu babarirwa mu 8,567 banduye kiriya cyorezo mu Rwanda. Abanduye kuri uyu wa Gatandatu barimo 85 b’i Kigali, 14 b’i Gicumbi, babiri b’i […]
Mauricio Pochettino ni we mutoza mushya wa PSG
Umunya-Argentine Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya wa PSG yo mu Bufaransa. Pochettino w’imyaka 48 y’amavuko, yasimbuye Umudage Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa n’iriya kipe y’i Paris. Uyu mugabo wakiniye PSG hagati ya 2001 na 2003, yari umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham muri Nzeri 2019. Byitezwe ko Mauricio […]
Rwamagana: Umugore w’abana barindwi w’umu- ADEPR yagiye gusambana ngo abone gatanya
Umugore usengera muri ADEPR, utuye mu Kagari ka Bwinsanga yafatiwe mu nzu y’umumotari bararanye Kagari ka Ruhimbi nyamara asanzwe afite urugo rwe rurimo imbyaro zirindwi. Umugabo w’uyu mugore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari yamubeshye ko agiye kwirirwa mu masengesho ngo yari afite ibyo ari gusengera. Ngo byageze ku mugoroba aramuhamagara ntiyitaba telefoni atangira […]
CHAN: Namibia nticyitabiriye irushanwa rya FERWAFA yari kuzahuriramo n’Amavubi
Ikipe y’Igihugu ya Namibia y’abakina imbere mu gihugu, nticyitabiriye irushanwa rito yari kuzahuriramo n’Ikipe y’igihugu Amavubi mu rwego rwo kwitegura CHAN izabera muri Cameroun. Namibia yari kuzahurira muri ririya rushanwa rizabera kuri Stade Amahoro n’Amavubi cyo kimwe n’ikipe y’igihugu ya Congo-Brazzaville. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Namibia itacyitabiriye ririya rushanwa kubera ko […]
Uganda: Polisi yirutse ku mukandida perezida wari wambaye ibirenge imuta muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umukandida-perezida, Patrick Amuriat wari wataye imodoka, yiruka n’amaguru ubwo yari mu Karere ka Nakasongola. Amuriat nk’uko Daily Monitor ibitangaza, hafashwe n’abandi barwanashyaka ba FDC. Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo uri ku itike ya FDC yagaragaye mu Karere ka Nakaseke ahagaze mu modoka ya polisi ari mu bikorwa byo kwiyamanaza. […]
Padiri Ubald ukirwaye yijeje Abakristu ko mu gihe cya vuba bazongera kumubona
Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu ukiri mu bitaro aho akomeje kuvurirwa icyorezo cya COVID-19 yanduye, yijeje Abanyarwanda n’Abakristu muri rusange ko mu gihe cya vuba bazongera kumubona, ashimira abamubaye hafi mu burwayi bwe. Tariki ya 21 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima no gusengera abarwayi bagakira; yanduye icyorezo cya COVID-19. […]
Simba SC yaburiye FC Platinum ko Kagere azayiteza ibibazo
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yaburiye FC Platinum yo mu gihugu cya Zimbabwe iyibwira ko Meddie Kagere azayiteza ibibazo ubwo bazaba bahuriye mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league. Ku wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama ni bwo Simba izaba yakiriye FC Platinum, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya […]
Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
Itorero ryitwa Gabula muri Afurika y’Epfo ryemerera abayoboke baryo kunywa inzoga mu gihe basenga ari uburyo bwo kuyisenga, kuyumvira no kuyubaha. BBC Swahili itangaza ko kunywa inzoga bikorwa mu gihe cyo gusenga. Ni mu gihe bamwe bizwi ko ahubwo kunywa inzoga ari icyaha. Mu rurimi rwa Se Tswana Gabola bivuga Kunywa inzoga. Ibi bivuze ko […]
Rusizi: Umusore wari umaze iminsi 5 yarabuze yabonwe mu cyobo cy’amazi, apfa akigezwa kwa muganga
Umusore witwa Emeriryivuze Fabrice wo mu karere ka Rusizi wari umaze iminsi itanu yarabuze, yabonwe mu cyobo cy’amazi giherereye mu mudugudu wa Rubeho, akagari ka Shara mu murenge wa Muganza, ajyanwe kwa muganga apfa akihagezwa. Nyakwigendera w’imyaka 20 y’amavuko yaguye ku kigo nderabuzima cya Mashesha. Abaturage n’ubuyobozi bavuga ko bigaragara ko mbere y’uko yitaba Imana […]
Padiri Nahimana yaba yarapfuye?
Amakuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’Ukuboza 2020, yavugaga urupfu rwa Padiri Thomas Nahimana, uherutse gushyiraho guverinoma ayoboye mu buhungiro, ngo wapfuye azize impanuka y’imodoka kuwa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020. Aya makuru ibinyamakuru bimwe bivuga ko akwiriye gukemangwa cyane ko uwabitangaje yifashishije konti itariyo ya Twitter ya Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe […]
Gasabo: Umwana w’imyaka 17 yateye umuntu icyuma
Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, zataye muri yombi ibandi rimwe ryitwa Olegue Mutiganda w’imyaka 17 wateye umuturage witwa Aime icyuma agira ngo amwambure. Uyu yafashwe nyuma y’aho we na mugenzi we witwa Iyakaremye wacitse inzego z’umutekano,bateye uyu muturage icyuma, bagatangira gushakishwa. Abaturage babwiye Itangazamakuru ngo ” Ibiyobyabwenge n’amabandi byiganje muri […]