Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana

Sangiza iyi nkuru

Itorero ryitwa Gabula muri Afurika y’Epfo ryemerera abayoboke baryo kunywa inzoga mu gihe basenga ari uburyo bwo kuyisenga, kuyumvira no kuyubaha.

BBC Swahili itangaza ko kunywa inzoga bikorwa mu gihe cyo gusenga. Ni mu gihe bamwe bizwi ko ahubwo kunywa inzoga ari icyaha. Mu rurimi rwa Se Tswana Gabola bivuga Kunywa inzoga. Ibi bivuze ko aba bose basenga basinze.

Iyi nkuru ivuga ko mu idini rya Gabola basumbirijwe muri ibi bihe Afurika y’Epfo yatanze amabwiriza ko mu rwego rwo guhangana na COVID-19, kugurisha inzoga biba bihagaze.

Umuyobozi w’Itorero rya Gabola, Papa Tsietsi Makiti asobanura uko amasengesho ari kugenda muri ibi bihe. Ati ” Gabola yahaye ikaze abasinzi, andi madini yanze bitewe n’imyumvire ya gikoloni. Ubu dusenga tutanywa ariko iyo dukeneye iba yageze munda mbere y’uko tugera hano. Twubahiriza amategeko muri Gabola, nta byaha dukora.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
    Ngaho re !!! Ni nde ufite ukuri hagati y’iri dini n’andi madini menshi avuga ko kunywa INZOGA ARI ICYAHA?? Tugomba gushishoza neza,kubera ko amadini yose yigisha ibintu bitandukanye.Amwe yigisha ko imana ari ubutatu,andi akigisha ko Imana ari imwe gusa (SE wa Yesu),andi akigisha ko Imana ari Yesu gusa.Bisaba kwiga bible neza ikadufasha kubona idini y’ukuri.Tekereza amadini yigisha ko Icyacumi batagiha Pastor,ahubwo bagiha Imana.Uboshye Imana ikeneye amafaranga.Amadini y’ikinyoma ni menshi cyane.

  2. Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
    Ngaho re !!! Ni nde ufite ukuri hagati y’iri dini n’andi madini menshi avuga ko kunywa INZOGA ARI ICYAHA?? Tugomba gushishoza neza,kubera ko amadini yose yigisha ibintu bitandukanye.Amwe yigisha ko imana ari ubutatu,andi akigisha ko Imana ari imwe gusa (SE wa Yesu),andi akigisha ko Imana ari Yesu gusa.Bisaba kwiga bible neza ikadufasha kubona idini y’ukuri.Tekereza amadini yigisha ko Icyacumi batagiha Pastor,ahubwo bagiha Imana.Uboshye Imana ikeneye amafaranga.Amadini y’ikinyoma ni menshi cyane.

  3. Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
    Gusenga ufite inzoga ndumva ataribyo imana yakumva wasinze koko

  4. Menya itorero aho kunywa inzoga ari uburyo bwo gusenga Imana
    Gusenga ufite inzoga ndumva ataribyo imana yakumva wasinze koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *