Mauricio Pochettino ni we mutoza mushya wa PSG

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Argentine Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham yo mu Bwongereza, yagizwe umutoza mushya wa PSG yo mu Bufaransa.

Pochettino w’imyaka 48 y’amavuko, yasimbuye Umudage Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa n’iriya kipe y’i Paris.

Uyu mugabo wakiniye PSG hagati ya 2001 na 2003, yari umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Tottenham muri Nzeri 2019.

Byitezwe ko Mauricio Pochettino azakoresha imyitozo ya Mbere ejo ku Cyumweru, mbere yo gutangira urugendo nk’umutoza mushya.

Mu nshingano zitegereje uyu mugabo harimo gufasha PSG iri ku mwanya wa gatatu kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse akanayifasha kwitwara neza muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league izahuriramo na FC Barcelona.

Mauricio Pochettino aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuri we kuba agiye gutoza iriya kipe yahoranye umwanya wihariye mu mutima we.

Yunzemo ati: “Ngarutse mu kipe uyu munsi mfite umugambi no kwicisha bugufi, kandi mfite amashyushyu yo gukorana nk’abakinnyi bafite impano kurusha abandi ku Isi.”

Yakomeje agira ati: “Iyi kipe ifite ubushobozi buhebuje ndetse njye na staff yanjye tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubone ibyiza kuri Paris St-Germain mu marushanwa yose.”

Umuyobozi wa, Nasser Al-Khelaifi yavuze ko Pochettino ahura neza n’imigambi y’iriya kipe, yungamo ko kumugira ari urugendo rushya ruhebuje yizeye ko ruzaryohera abafana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *