Perezida Kagame yohereje intumwa imuhagararira mu irahira rya Museveni
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; mu muhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni arahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu yikurikiranya, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo. Ni […]
APR FC na Gorilla FC zageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda
Imikino ya shampiyona mu tsinda A yabaye kuri uyu wa Kabiri, yasize APR FC na Gorilla FC zigeze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Bugesera na AS muhanga. APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Huye iyihatsindira ibitego 2-1, nyuma y’umukino ubanza yari yayitsindiyemo i Nyamata ibitego 3-0. Rutahizamu Bizimana Yannick […]
Umuhanzi Akon ategerejwe mu irahira rya Museveni, aherekejwe n’ibyamamare ‘12’
Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara wamamaye ku izina rya ‘Akon’ ategerejwe mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aho bivugwa ko azaherekezwa n’ibindi byamamare bigera kuri 12. Nile Post yatangaje ko amakuru ikesha umujyanama wa Perezida mu bya ‘diaspora’ avuga ko Akon na bagenzi be bagera muri Uganda kuri uyu […]
Amafoto: Perezida Kiir wa Sudani y’Epfo yagejejwe muri Uganda n’indege ya RwandAir

Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo, Salva Kiir amaze kugera muri Uganda, aho yagiye kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we, Yoweri Kaguta Museveni, uteganyijwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021. Amashusho yatambutse mu buryo bw’aka kanya (live) kuri televiziyo ya UBC yo muri Uganda, agaragaza Perezida Kiir yururuka mu ndege y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi […]
Rayon Sports yahagamwe na Rutsiro, Kiyovu Sports yandagaza Gasogi
Ikipe ya Rutsiro yahagamye Rayon Sports banganya igitego 1-1, mu mukino wa kane wo mu tsinda rya kabiri (B). Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Amahoro, nyuma y’ubanza yari yayitsinzemo ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda. Umukongomani Hértier Luvumbu ni we wafunguriye Rayon Sports amazamu ku munota wa 25 w’umukino, […]
Burundi: Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bageze kuri 13
Abapfuye bazize igitero cy’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro zirimo ‘grenades’ mu muhanda uva mu Ntara ya Muramvya ugana muri Bujumbura tariki ya 9 Gicurasi 2021, bivugwa ko bamaze kuba 13. Iki gitero cyagabwe ku modoka enye aba bantu barimo zirimo Toyota Probox n’itwara abagenzi y’ikigo cya Volcano, mu masaa moya y’umugoroba w’uwo munsi. Minisiteri […]
Ibitaro bya Ruhengeri byahishuye impamvu y’ubwiyongere bukabije bw’imfu z’impinja zagaragayemo
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 bwasobanuye icyishe impinja 19 zavutse zitagejeje igihe muri Werurwe. Inkuru y’izi mfu yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, na bamwe mu bakorera muri ibi bitaro batifuje ko Bwiza itabatangariza amazina ku bw’umutekano wabo mu kazi. Umwe muri bo yabwiye iki gitangazamakuru ko mu cyumweru […]
Kamwokya yujujwemo ibimodoka by’intambara mu gihe Bobi Wine bivugwa ko na we yiteguye kurahira (Amafoto)

Ibimodoka bya gisirikare byinshi byashyizwe mu gace ka Kamwokya ubusanzwe karimo Ibiro by’Ishyaka National Unity Platform (NUP) ya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibimodoka byinshi muri ako gace. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yari yatangaje ko Bobi Wine nawe bamenye amakuru ko uyu mugabo […]
Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni umuhango uteganyijwe kubera ku kibuga cy’ubwigenge cya Kololo ejo ku wa Gatatu. Perezida Ndayishimiye uri mu bakuru b’ibihugu birindwi bagomba kwitabira irahira rya Museveni, yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe atwawe n’indege ya Uganda […]
Rwanda-RDC: Ibibazo by’urudaca mu bucuruzi byahagurukije abayobozi mu bihugu byombi

Nyuma y’ukwinuba kugaragara hagati y’abacuruzi batandukanye, baba abanyarwanda, baba n’abanyekongo bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku gice gihana imbibe n’Akarere ka Rusizi, aho bagendaga bagaragaza inzitizi zibabangamira mu mikorere, kuri uyu wa 10 Gicurasi abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyekongo bagera kuri 70 bahuriye mu mujyi wa Rusizi barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’uwa […]
Yanga yatunguye umufana wagenze iminsi 18 n’amaguru ajya kureba umukino wayo na Simba (Amafoto)

Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yakiriye umufana wayo wagenze iminsi 18 n’amaguru agiye kuyishyigikira ikina na Simba, gusa bikarangira umukino utabaye. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yagombaga gukina na mukeba wayo Simba, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania. Uyu […]
Kuki Gen. M. Itno Déby yihutiye kuvugana na Perezida Kagame?

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 5 Gicurasi 2021 yakiriye umuhungu wa nyakwigendera Marshal Idris Déby Itno witwa Abdelkerim Deby Itno, akaba murumuna wa Perezida Gen. Mahamat Déby Itno wasimbuye umubyeyi we ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Tchad. Kubonana na Perezida Kagame mu buryo bw’intumwa kwabayeho nyuma y’iminsi mike Perezida Deby yishwe […]
Gen. N’Kashama watangiye kuyobora Ituri, yihanangirije bikomeye imitwe yitwaje intwaro
Lieutenant-General Luboya N’Kashama Johnny watangiye kuyobora intara ya Ituri mu bihe bidasanzwe, yihanangirije mu buryo bukomeye imitwe yitwaje intwaro ikorerayo, ayimenyesha ko atazashingurayo ikirenge itaracika burundu. Uyu musirikare yabitangaje kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 ubwo yageraga mu mujyi wa Bunia avuye i Kinshasa, kugira ngo atangire izi nshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi. […]
Ndayishimiye arangaje imbere abakuru b’ibihugu bazitabira irahira rya Museveni
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, arangaje imbere abakuru b’ibihugu bategerejwe i Kampala muri Uganda aho bagomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Museveni. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo Museveni azarahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu y’imyaka ine, mu muhango uzabera ku kibuga cya Kololo. Perezida w’u Burundi ni umwe mu […]
General ntakwiye gusubizanya na corporal-Pastor Claude avuga kuri Ap Yongwe na Mutabazi #gospeltalk
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Babua wavuze ko atagikina kubera ko yanze gukoresha amarozi, yicujije, asaba imbabazi
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babua Samson Omoviare, yicujije anasaba imbabazi abakunzi n’abayobozi b’iyi kipe kubera ko yabwiye itangazamakuru ko atagikina azira ko yanze gukoresha amarozi. Babua yabitangarije imbere ya camera y’iyi kipe nk’uko bigaragara kuri videwo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwayo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 nyuma y’imyitozo ibanziriza umukino wa shampiyona wo […]
Ubwato bwa Amerika bwarashe ku bwa Iran muri Hormuz
Ubwato bwa Amerika bukora akazi ko kurinda bwarashe amasasu yo kuburira ku mato ya Iran yariho yegera amato ya gisirikare ya Amerika mu muhora wa Hormuz, nk’uko bivugwa na Pentagon. Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon, ivuga ko amato 13 anyaruka cyane y’ingabo zirwanira mu mazi za leta ya Iran kuwa mbere yasatiriye amato ya Amerika […]