APR FC na Gorilla FC zageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Imikino ya shampiyona mu tsinda A yabaye kuri uyu wa Kabiri, yasize APR FC na Gorilla FC zigeze muri 1/4 cy’irangiza, nyuma yo kwitwara neza imbere ya Bugesera na AS muhanga.

APR FC yari yakiriye Bugesera kuri Stade ya Huye iyihatsindira ibitego 2-1, nyuma y’umukino ubanza yari yayitsindiyemo i Nyamata ibitego 3-0.

Rutahizamu Bizimana Yannick ni we wafunguriye amazamu iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ku munota wa 18, gusa Ntwari Jacques aza kwishyurira Bugesera ku munota wa 55 w’umukino.

APR FC yatsinze igitego cyayihesheje intsinzi ku munota wa 73 w’umukino biciye kuri Kapiteni wayo Manzi Thierry.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ikomeza kuyobora itsinda A n’amanota 12, binayihesha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kuzamukana na Gorilla FC na yo yashimangiye iriya tike, nyuma gutsinda AS Muhanga ibitego 2-1 igahita igira amanota 9.

AS Muhanga na Bugesera zigomba guhura mu mikino ibiri, ni zo za nyuma muri ririya tsinda zitarabonamo byibura inota na rimwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *