Mutsinzi Ange yagiye kugeragezwa mu kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga APR FC, yerekeje ku mugabane w’u Burayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi mu igeragezwa mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu cyiciro cya mbere. Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za FAA ari mu Rwanda (Amafoto)

img_20210727_194426.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Angola (FAA), Gen AntĂłnio EgĂ­dio de Sousa Santos, ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi agomba kumaramo iminsi itanu. Gen Santos ari hano mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga, akazasoza uruzinduko rwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ku […]

Karasira yakatiwe iminsi 30

Urukiko rw’ibanze mu Mujyi wa Kigali rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi. Umucamanza yavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibyaha. Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze […]

Mozambique: Ingabo za RDF zishe ibindi byihebe 26, zifata mpiri bibiri

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho ziri gufasha iza kiriya gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zishe ibyihebe 26 byo mu mutwe wa Islamic State. Ni mu bitero byo guhashya uriya mutwe ingabo za RDF zagabye mu mudugudu wa Mandela mu gace ka Muidumbe, ho mu ntara ya Cabo Delgado mu […]

Abakora ibyaha bagahungira ubutabera muri Malawi ibyabo byasubiwemo

Abanyarwanda bakoze ibyaha bitandukanye bagahungira muri Malawi cyangwa abashakishwa n’ubutabera bahahungiye ibyabo bigiye gusubirwamo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Nyakanga ibihugu byombi bishyiriye umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha mu muhango wari uhagarariwe n’Umukuru w’Igipolisi cy’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, wari mu ruzinduko rw’icyumweru muri iki gihugu, na mugenzi we, Dr George […]

CECAFA U-23: U Burundi bwatsinze Kenya bugera ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23, yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA y’abatarengeje iriya myaka isezereye Kenya kuri penaliti 4-2. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yaguye miswi 0-0 mu mukino wa 1/2 cy’irangiza cya ririya rushanwa riri kubera mu gihugu cya Ethiopia. Amavubi y’u Rwanda yagombaga kwitabira ririya rushanwa gusa abireka ku […]

Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye bugufi imbere ya Meddy bashinjwe kugirira ishyari

Abahanzi Juno Kizigenza na Bruce Melodie bagaragaje ukwicisha bugufi imbere ya Meddy, nyuma yo gushinjwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kumugirira ishyari kubera ibyo ari kugeraho. Bruce Melodie yashinjwe kugirira Meddy ishyari kubera amagambo yamuvuzeho mu minsi yashize avuga ko we na The Ben ari “abanebwe bakora akaririmbo kamwe mu mwaka”, ndetse ko ntacyo bamurusha. Juno Kizigenza […]

Bill Gates wahanuye Covid-19, aravuga ko Isi ikwiye kwitegura ikindi cyorezo, Isi yaba iri mu kagambane?

Mu gihe icyorezon cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu Isi yose ari nako kigenda kihinduranya gihitana abatari bacye, abanyapolitiki n’abatuye Isi bakomeje gutangazwa n’ukuntu gikomeje guhagarika ubukungu bw’Isi cyuzuza ibitaro kugeza ubwo bimwe birengerwa ari ko gihindura ubuzima bwa buri munsi bw’abatuye Isi, nyamara umuherwe Bill Gates wari wagihanuye mu 2015 yongeye guhanura ko Isi ikwiye […]

Bataye isanduku ku bitaro bya Mulago bivugwa ko irimo umurambo ngo minisitiri yegure

Abaganga n’abaturage begereye Ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga baguye mu kantu ubwo babyukaga bagasanga isanduku yagenewe gushyingurwamo abana bikekwa ko irimo umurambo, iri mu muhanda rwagati ugana ku bitaro. Ibinyamakuru muri Uganda bivuga ko aba bantu bataramenyekana bakoze ibi mu kwigaragambya banga ko uwitwa Dr. Diana Atwiine yagarutse muri […]

Juno Kizigenza yahawe urw’amenyo azira kwishongora kuri Meddy

img_20210727_120636.jpg

Umuhanzi ukizamuka mu muziki, Juno Kizigenza, yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga. Meddy Juno yashatse kwibasira mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yasohoye indirimbo ye nshya ‘My Vow’ yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira. Ni indirimbo yahise yigarurira imitima ya […]

CPCR yandikiye Perezida Macron imwibutsa ko u Bufaransa bugomba kuburanisha abakekwaho Jenoside

Ushingiye ku magambo Perezida Macron yavugiye i Kigali ku Rwibutso rwa Gisozi, umuryango uharanira ko abakekwaho Jenoside bari i Burayi baburanishwa (CPCR), wamwandikiye umusaba kugira imyanzuro ifatika ngo ihame ry’ububasha mpuzamahanga ryubahirizwe. Ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, Perezida Macron w’u Bufaransa yiyemeje gukora ibishoboka ngo ubutabera bw’icyo gihugu buburanishe abakekwaho Jenoside bakirimo. […]

Inkoni ivuna igufwa iri i Nyagatare irebanwe ijisho rya nyaryo

Kuwa 18 Nyakanga 2021, nibwo mu Rwanda hongeye kumvikana cyane umuco ukwiriye kwamaganwa wo gukubita abaturage bikozwe n’abayobozi batanduanye mu Karere ka Nyagatare. Aba ubusanzwe nsanga bakwiye kwitwa abategetsi cyangwa abatware bayobora nka bamwe muri ba burugumesitiri ba kera kuko kuyobora no gutegeka ari inshinga zose ziri mu mbundo ariko zisobanura ibikorwa bibiri bitandukanye. Kuri […]

Burundi: Minisitiri w’ingabo ntavuga rumwe n’abaturage ku nyeshyamba z’Abanyarwanda zivugwa mu Kibira

e7om1gfwuaetxge.jpg

Minisitiri w’ingabo w’u Burundi kuri uyu wa Mbere yahakanye amakuru akomeza kwemezwa na bamwe mu Barundi n’Igisirikare cy’u Rwanda avuga ko mu Ishyamba rya Kibira hari abarwanyi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo yerekanaga ibyo minisiteri ayoboye yagezeho mu mezi atatu ashize. Minisitiri Alain Tribert Mutabazi kandi usibye guhakana ko hari inyeshyamba z’Abarundi ziri mu ishyamba […]

USA: Umugabo yarashe mu gatsiko k’abantu yicamo umwe nabo bamwicisha amabuye

Umugabo wari ufite imbunda ahitwa Fort Worth,muri Texas, yarashe mu gatsiko k’abantu yicamo umwe abandi arabakomeretsa mbere y’uko abo yarashemo na bo birwanyeho bakoresheje amabuye bakayamutera kugeza bamwishe. Ibi byabaye mbere ya saa saba z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize, ubwo uyu mugabo yarasaga mu gatsiko k’abantu mu rusisiro rwo mu gace ka Fort Worth. […]

Umushinga wa gari ya moshi uhuza u Rwanda,Tanzania na RDC ugiye kwihutishwa

Umushinga wa gari ya moshi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ugiye gusubukurwa ndetse wihutishwe kurushaho nyuma yaho ukomewe mu nkokora n’ibibazo birimo n’icyorezo cya COVID19 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo. Biteganyijwe ko uyu muhanda wa gari ya moshi wambukiranya umuhora wo hagati cyangwa Central corridor, ugomba guhuza […]

Nyuma ya Afghanistan, Amerika igiye gucyura n’ingabo zari muri Irak bitarenze uyu mwaka

2021-07-26t191928z_960334366_rc2jso9wz984_rtrmadp_3_usa-iraq.jpg

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Irak, Mustafa al-Kadhimi, kuri uyu wa Mbere bemeranyije kurangiza ubutumwa bwo gukora intambara bw’ingabo za Amerika bitarenze impera z’uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga 18 izi ngabo zoherejwe muri iki gihugu. Ni nyuma y’aho ubutumwa nk’ubu bw’ingabo za Amerika muri Afghanistan nabwo bugomba […]

Imirenge 50 yo mu turere dusanzwe tw’igihugu na yo yashyizwe muri Guma mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 50 yo hirya no hino mu gihugu; yiyongera ku yo mu mujyi wa Kigali yose n’iyo mu tundi turere dutandukanye yari isanzwe muri iyi gahunda. Imirenge 50 yashyizwe muri Guma Rugo izayimaramo iminsi 14. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey mu […]

Uwari Lt muri polisi mu Rwanda ari mu Bubiligi aho asigaye yitwa ikimashini

John Simbaburanga wahoze muri Polisi y’u Rwanda ku ipeti rya Inspector of Police (IP), hari amakuru ko asigaye aba mu nkambi yo mu Bubiligi aho akora imirimo y’ingufu ituma bamwita Ikimashini. Mu gihe we avuga ko aba muri Afurika y’Epfo, KT Press ivuga ko yamenye ko aba mu gisa n’inkambi ya gisirikare ya Arendonk muri […]

Umunyamakuru na mudugudu mu rukiko i Nyagatare

BWIZA yamenye amakuru ko umunyamakuru Charles Ntirenganya wa Flash FM i Nyagatare, muri iki cyumweru azitabira urubanza aregamo, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo, mu Murenge wa karangazi, Sam Kalisa, ukekwaho kumukubita ubwo yari mu kazi. Umwe mu bantu ba hafi ba Ntirenganya, yahaye amakuru BWIZA ko Mudugudu Kalisa we n’undi mugabo witwa […]