Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imirenge 50 yo hirya no hino mu gihugu; yiyongera ku yo mu mujyi wa Kigali yose n’iyo mu tundi turere dutandukanye yari isanzwe muri iyi gahunda.
Imirenge 50 yashyizwe muri Guma Rugo izayimaramo iminsi 14.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey mu itangazo yasohoye, yavuze ko iyi gahunda izatangira kubahirizwa kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2021.
Icyemezo cyo gushyira iyi mirenge muri Guma mu rugo cyafashwe “hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’lnzego z’buzima ku miterere y’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu no kugira ngo utwo duce dukomeze gukurikiranwa neza.”
Itangazo rya Minaloc rivuga ko n’ubwo iyi mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo “Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza hubahi rizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. lnzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.”
Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo iherereye mu turere 13 twose twari muri gahunda ya Guma mu Karere aho ibikorwa byinshi byakorwaga ariko ingendo ziva n’izijya muri ako gace zikaba zitemewe.
Intara y’Amajyepfo ni yo ifitemo myinshi, igera kuri 25; iy’Uburasirazuba ni 16, Uburengerazuba ni itandatu mu gihe Amajyaruguru afite itatu gusa.
Urutonde rw’imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo:
Mu Ntara y’Amajyepfo:
a. Mu Karere ka Ruhango: Irnirenge ya Kinazi, Mbuye, Ntongwe, Ruhango, Byimana na Kinihira.
b. Mu Karere ka Muhanga: Imirenge ya Shyogwe, Kiyumba, Cyeza, Nyamabuye, Rugendabari, Muhanga na Mushishiro.
c. Mu Karere ka Nyamagabe: Imirenge ya Kamegeri, Kibumbwe, Gasaka na Mugano.
d. Mu Karere ka Huye: Imirenge ya Tumba, Kinazi na Gishamvu.
e. Mu Karere ka Nyanza: lmirenge ya Busoro, Mukingo, Kibilizi na Kigoma.
f. Mu Karere ka Nyaruguru: Umurenge wa Ngera.
Mu Ntara y’Amajyaruguru:
g. Mu Karere ka Rulindo: Imirenge ya Cyungo, Burega na Shyorongi.
Mu Ntara y’lburasirazuba:
h. Mu Karere ka Kayonza: Imirenge ya Mukarange, Mwiri, Gahini. Murundi, Rukara na Nyamirama.
i. Mu Karere ka Bugesera: lmirenge ya Rilima. Juru, Nyamata. Ruhuha na Shyara.
j. Mu Karere ka Gatsibo: Imirenge ya Muhura, Kageyo, Remera, Kabarore na Murambi.
Mu Ntara y’lburengerazuba:
k. Mu Karere ka Nyamasheke: Irnirenge ya Nyabitekeri, Shangi na Bushenge.
l. Mu Karere ka Rusizi: Imirenge ya Nyakabuye na Gitambi.
m. Mu Karere ka Karongi: Umurenge wa Murambi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


