Abaganga n’abaturage begereye Ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Nyakanga baguye mu kantu ubwo babyukaga bagasanga isanduku yagenewe gushyingurwamo abana bikekwa ko irimo umurambo, iri mu muhanda rwagati ugana ku bitaro. Ibinyamakuru muri Uganda bivuga ko aba bantu bataramenyekana bakoze ibi mu kwigaragambya banga ko uwitwa Dr. Diana Atwiine yagarutse muri guverinoma nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima. Dr. Atwiine amaze iminsi ahanganye na bamwe muri ruband bamusaba kwegura kuko ” yananiwe guhangana na Covid19.” Kuri ubu, ako gace kararinzwe bikomeye gusa ntiharamenyekana niba iyo sanduku irimo umurambo kuko polisi yabaye ibamba kubifuza kumenya ibiyirimo. Hari amakuru ko umwe mu miryango wateye hejuru, ukavuga ko mwenewabo yapfuye bitewe n’uburangare bwa Dr. Atwiine.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ibyo Karasira agiye guhura nabyo Mageragere- Mahoro wafunganywe na Ntamuhanga ngo hari abazamwakira
youtube.com


