“Ababana bose barashwana” Nyina wa Cristiano avuga ku mubano w’umuhungu we na Georgina

Hashize iminsi,mu bitangazamakuru bitandukanye, havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cristiano Ronalido n’umugore we ko aba bombi baba batameranye neza.Ibi rero byamaganwe na Nyina w’uyu mukinnyi avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe. N’ubwo yatangaje ibyo, yavuze ko uyu muhungu we uko abanye n’umugore nta kibazo kirimo ahubwo ngo abantu nibo bari kubitiza umurindi.Yahakanye amakuru yanavugaga […]
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Huye […]
Musanze: Gitifu yahannye umuturage akoresheje umusuderi

Abaturage bo mu murenge wa Nkotsi, by’umwihariko abo mu kagari ka Bikara barashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, ba mudugudu, bamwe mu bagize urwego rw’umutekano ruzwi nka DASSO ndetse n’umukozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu murenge kubahohotera. Bavuga ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bigera aho bihagurutsa izindi nzego zo hejuru ndetse n’iz’umutekano […]
Mu mwaka umwe abana b’abakobwa 500 baragurishijwe mu Burundi

Mu gihe abatuye isi bakangurirwa, kurwanya icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abana b’abakobwa,hari ibihugu bimwe na bimwe bikomeje kurangwamo ibyo bikorwa by’umwihariko igihugu cy’ubundi kikaba kivugwamo ubwiyengere bwo gucuruza abakobwa. Uduce tuza imbere tuvugwamo iri curuzwa ,ni muri komine Bugenyuzi intara ya Karusi, hashyira Uburasirazuba bw’Uburundi.Bivugwa ko abakobwa bacuruzwa bajyakunda kujyanwa mu bihugu by’ibituranyi birimo Tanzania. Imibare […]
Green Party yatoreye Dr Frank Habineza kuyihagararira mu matora ya Perezida muri 2024
Inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], yatoreye Depite Frank Habineza gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yemererwa kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Dr Frank Habineza usanzwe ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe mu nama nkuru ya ririya […]
Zambia mu bihugu bifite abagabo basohorera ku mpinja ngo zirusheho gukomera

Ikinyamakuru cyandikira kitwa Zambia Observer.com, cyanditse ko ubushakashatsi bwagaragaje ko gusiga uruhinja amasohoro birufasha gukomera mu buryo bw’igihagararo. MENDEZ Fernandez, umwe mu nzobere z’abaganga muri Zambia ashimangira ko tumwe mu duce two muri iki gihugu twatangiye gukurikiza umugenzo wo gusohorera ku mpinja zimaze igihe gito zivutse kuko ngo bizifasha gukomera mu buryo bw’umubiri. Uyu muganga […]
Umupolisi wa Uganda warashe mu cyico Umuhinde yateye Museveni kwibaza ibibazo 7
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibajije ubugira karindwi, nyuma y’umupolisi uheruka kurasa mu cyico umugabo w’Umuhinde amusanze aho akorera. Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu ni bwo umupolisi wamenyekanye ku mazina ya Police Constable Wabwire Ivan yinjiye ahakorera ikigo cy’imari cyitwa TFS Financial Services, arasa mu cyico Umuhinde witwa Uttam Bhandari wari umuyobozi […]
RDC:Aborozi baherutse kwicirwa inka 400, bagaragaje ko byakozwe ingabo z’Abarundi zirebera

Mu ntangiro z’iki Cyumweru dusoje nibwo mu binyamakuru bitandukanye no kumbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’inka zarashwe urufaya rw’amasasu bikaza kumenyekana ko ari iz’aborozi b’Abatutsi batuye mu gace ka Masisi muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Aya mashusho nta wabura kuvuga ko yari ateye ubwoba ku bayarebye, aho abagizi banabi bagaragaraga bamisha mu nka amasasu zigahita […]
Igisubizo cya Tshisekedi ku baturage be bakomeje kumusaba kuvana RDC muri EAC
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuvana igihugu cye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’uko bamwe mu baturage be babyifuza. RDC ni umunyamuryango wa EAC kuva mu mwaka ushize wa 2022. Cyakora nyuma y’umwaka umwe iki gihugu cyemejwe nk’umunyamuryango wa karindwi w’uyu muryango, abenshi […]
Abantu 13 bibasiwe n’ibiza baracyari mu bitaro

Minisiteri y’ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko abantu 13 mu bibasiwe n’ibiza mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023 bakiri mu bitaro. Muri raporo nshya yasohotse kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, iyi Minisiteri ivuga ko abishwe n’ibi biza ari 135, abakomeretse ni 110, abamaze kuva ku bitaro bo bakaba bageze kuri 97. […]
Tshisekedi ‘aracyategereje’ u Rwanda rutayobowe na Kagame
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko ategereje kubona u Rwanda rutayobowe na Paul Kagame, kuko ngo ni bwo uburasirazuba bw’igihugu cyabo buzagira amahoro. Tshisekedi, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Botswana kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyabitangaje, yavuze ko u Rwanda rwateye igihugu […]
Kenya:Mu bahitanywe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa habonetse indi mirambo 25

Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje gutumbagira kuko hongeye kuboneka indi mirambo 25 yiyongera kuyindi yarenganga 145. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 179, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje […]
Bwa mbere Wema Sepetu yahishuye impamvu yatumye atera indobo Diamond Platnumz
Wema Isaac Sepetu uzwi muri sinema ya Tanzania, ku nshuro ya mbere yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo. Wema na Diamond bakundanye hagati ya 2012 na 2014 mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo. Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yitwa Manara TV yavuze ko bigitangira yakundanaga n’umuhanzi […]
Raporo ya muganga yemeje ko Karasira Aimable arwaye mu mutwe
Isuzuma rya muganga ryemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma y’uko asabye ko yasuzumwa akabyemererwa n’urukiko.Ubu burwayi afite ngo burakomeye bisaba ko akorerwa ibishoboka byose kugirango ubuzima bwe burusheho kumera neza. Iyi Raporo igaragaje ko Karasira arwaye, nyuma y’uko we n’abamwunganira, basabye ko yajyanwa kuvuzwa hakarebwa niba ari muzima cyangwa arwaye.Yabisabye ubwo […]
Ambasaderi wa USA yasabye imbabazi Afurika y’Epfo
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu “yasabye imbabazi byeruye”, nyuma yo gushinja kiriya gihugu kugurisha intwaro u Burusiya. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ambasaderi Reuben Brigety yatangaje ko mu Ukuboza 2022 hari ubwato bw’u Burusiya bwavuye i Cape Town muri Afurika […]
Nyabugogo: Abarenga 10 bahanutse hejuru y’igorofa bashaka kureba Perezida Kagame
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu 12 ari bo bakomeretse, nyuma yo guhanuka ku igorofa riri i Nyabugogo kubera umubyigano bishimira kureba Perezida Paul Kagame. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo iyi mpanuka yabaye. Perezida Kagame wari uvuye gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu […]